00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Impanuka y’imodoka itwara mazutu yakongeje inzu abari bakiryamye bahiramo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2015 saa 09:07
Yasuwe :

Impanuka y’imodoka itwara mazutu yabereye mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yakongeje inzu y’umuturage, umugore n’umugabo bari bakiryamye bahiramo barapfa.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’igitondo mu Kagari ka Nyirakigugu.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif yemeje iby’iyi mpanuka.

Twahirwa yakomeje avuga ko iyi modoka itwara mazutu yo mu bwoko bwa Remorke yakoze impanuka maze igice cy’inyuma kikagwa ku nzu, ari nabwo iyi igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Kanyarugano wavutse mu mwaka wa 1933 n’umufasha we Nyangufi Peruth wavutse muri 1943 bari bakiryamye bahise bahira muri iyi nzu.

Uku gushya kw’imodoka kwakomerekeje uwitwa Aline Mwiza, ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe.

Polisi yahise itabara yifashishije imodoka izimya inkongi y’umuriro yo mu Karere ka Musanze, abana b’uyu muryango bagizwe n’abakobwa batatu ntacyo babaye kuko bari bazindutse bajya gusenga.

Abashinzwe umutekano bahise bahagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages