00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Imiryango yagaragayemo imirire mibi yorojwe inka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 29 May 2017 saa 07:55
Yasuwe :

Imiryango 39 yagaragayemo imirire mibi yo mu Murenge wa Bigogwe yorojwe inka n’Ikigega cy’Abadiventisiti kigoboka abari mu kaga, ADRA Rwanda.

Abagize iyo miryango yorojwe bemeza ko ikibazo cy’imirire mibi yagaragaye mu miryango yabo yaturutse ku ruhurirane rw’ibibazo bari bafite harimo ubukene n’ubumenyi buke ku bijyanye n’imirire.

Umwe muri bo Nyiramana Vestine ni uwo yagize ati “Umwana wanjye namugaburiraga ibyo natwe abakuru twariye nk’ibirayi n’impungure, ngiye kubona mbona yabyimbye amatama ariko ubu yatangiye kuva mu mirire mibi kandi ubwo mpawe inka nzabona n’ifumbire mfumbire imboga n’imbuto nite ku bana banjye.”

Mugenzi we Uwimana Florance yagize ati “Nari ntunzwe no guca inshuro umwana wanjye yaburaga umwitaho, ubu ngiye kwita ku mwana wanjye ndetse n’inka yanjye kuko izampa ifumbire, amata ndetse izororoka mbe umworozi urumva ko ikibazo cy’imirire mibi itazongera kugaruka iwanjye kandi nzoroza n’abandi, dutere imbere.”

Umuyobozi wa gahunda n’igenamigambi muri ADRA Rwanda, Okello Vincent, yavuze ko iyi gahunda yatekerejweho mu gufasha imiryango ikennye.

Yagize ati “Gahunda yo kuboroza ntizikemura ikibazo cy’imirire mibi bagaragaje gusa ahubwo izarandura n’ubukene, turashima Leta y’u Rwanda kuko itworohereza muri gahunda twihaye, ni umufatanyabikorwa mwiza.”

Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Nyabihu, Shingiro Eugene, yashimiye ADRA Rwanda, ayizeza ko nk’akarere kazakomeza kwita kubahawe inka mu gukurikirana ko zitaweho.

Akarere ka Nyabihu gatuwe n’umubare munini w’abahinzi n’aborozi kagaragayemo imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu ku kigero cya 59% mu gihe ku mu gihugu kiri ku kigero cya 38%.

Inka zagenewe imiryango yagaragayemo imiririre mibi
Aborojwe bagaragaje ko inka zizabafasha kwikura mu bukene

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages