00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Hari gukorwa iperereza ku cyishe abaturage batandatu baherukaga gusangira inzoga

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 16 June 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye impfu z’abaturage batandatu baherukaga gusangira inzoga mu kabari. Ni mu gihe abandi babiri basangiye na bo barembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Amakuru y’impfu z’aba baturage yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026. Byabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Arusha.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri aba batandatu bapfuye harimo uwaguye mu bitaro bya Gisenyi, uwaguye ku Kigo Nderabuzima cya Arusha, Umushumba waguye mu rwuri n’undi waguye mu kiraro agapfa. Mu gihe abandi babiri barembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette wari kumwe n’inzego z’umutekano ubwo yaganirizaga abaturage, yavuze ko bakiri gukora iperereza ku cyishe aba baturage.

Ati “Twagize ibyago, aho abaturage bacu batandatu bapfuye impfu zitunguranye, amakuru tukiyamenya twakurikiranye abo mu miryango batubwira ko baje bataka umutwe. Haracyasuzumwa icyaba cyateye izi mpfu kuko ibizamini byagiye gupimwa kuko ntibiramenyekana nimba ari amafunguro bariye cyangwa ibyo banyoye bitujuje ubuziranenge.”

Meya Mukandayisenga yaboneyeho gusaba abaturage kutarya cyangwa ngo banywe ibintu batashishojeho neza, cyangwa batazi aho byaturutse.

Yabibukije gutangira amakuru ku gihe mu gihe abantu bagaragaje ibimenyetso, kugira ngo abo bishoboka batabarwe hakiri kare.

IGIHE yamenye batatu bakekwaho gucuruza izi nzoga, kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bahise bagera muri aka gace, kuganira n’abaturage
Abaturage basabwe kwirinda kunywa no kurya ibyo batazi aho byavuye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bakiri gukora iperereza ku cyishe aba baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages