Urwo rugomero ruzaba rufite ubushobozi bungana na megawatt 7,2, rukazuzura rutwaye Miliyoni 37,8 z’amadorali y’Amerika.
RMT Energy Development Ltd irimo gusoza imirimo yo kubaka urwo rugomero, ishamikiye ku yindi Company yitwa Rwanda Mountain Tea Ltd itunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’icyayi cy’u Rwanda.
Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, bikaba byari biteganyijwe ko ruzuzura mu gihe cy’amezi 24, gusa aho imirimo yo kurwubaka igeze birerekana ko mu kwezi gutaha k’Ugushyingo ruzaba rwatangiye gukoreshwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi. Bivuze ko ku gihe cyari giteganijwe cyo kurwuzuza havuyeho amezi ane; ibintu bishimira ko ari ukwesa umuhigo ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubwubatsi bw’urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko urwo rugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga ingufu nyinshi z’amashanyarazi ugereranyije n’izindi ngomero z’amashanyarizi bari basangwanywe kuri uwo mugezi wa Giciye arizo Giciye I na Giciye II.
Yagize ati " Uru rugomero rwubatswe ku buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho mu gukoresha imishani zarwo, aho tuzaba tubasha kurugenzura turi i Kigali. Tujya kurwubaka twatekereje ku kibazo u Rwanda rusanganywe cyo kugira ingufu nke z’amashanyarazi, iri ni ishoramari rifite inyungu kuri twe ubwacu, ariko rizafasha igihugu kongera amashanyarazi aboneka mu gihugu adahenze".
Yakomeje ashimira Leta y’ u Rwanda yahaye amahirwe abashoramari mu gushora imari yabo mu bikorwa remezo bitandukanye harimo n’ibyo kubaka ingomero, anavuga ko uru rugomero nirumara kuzura ruzacanira abaturage benshi bashoboka, bikazatuma iterambere ryabo ryiyongera bagakora imishinga ibateza imbere.
Kabeja yavuze ko ruzongerera ingufu inganda zikoreshwa n’amashanyarazi, ari nako havuka izindi nshya.
Yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa remezo begerezwa birimo n’uru rugomero bubakiwe, bakarucungira umutekano kandi babyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi azarukomokaho.
Yagize ati " Icyo dusaba abaturage batuye aha n’abahatemberera ni ugusigasira ibi bikorwa, bakabicungira umutekano kuko aho utari ibikorwa nk’ibi ntibishoboka. Amahirwe dufite kandi dushimira leta y’u Rwanda ni uko dusanzwe dufite umutekano uhagije, nk’abaturage rero ni ngombwa ko uwo mutekano dukomeza kuwusigasira. Ikindi ni uko izi ngufu begerejwe bazibyaza umusaruro bakora imishinga ibateza imbere".
Uru rugomero rwa Giciye ya III ruje rusanga izindi ebyiri nazo zubatse kuri uyu mugezi wa Giciye, harimo urugomero rwa Giciye ya I rwuzuye mu 2014 rufite ubushobozi bwa MW 4 ndetse n’urundi rugomero rwa Giciye ya II rwuzuye mu 2016 narwo rufite ubushobozi bwa MW 4 .



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!