Kuba aba banyeshuri biga bicaye ku mabuye, ngo byatewe n’uko Rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gukora intebe no kubaka iri shuri yabatengushye, abanyeshuri bakaba bigira mu mashuri atagira inzugi n’amadirishya, ndetse hasi ari ibitaka.
Abarimu bigisha kuri aya mashuri bavuga ko batewe inkeke no kwigishiriza mu mashuri atuzuye, dore ko n’ibyobo byacukuwe ngo bizagirwe ubwiherero bidapfundikiye.
Umwe muri aba barimu yagize ati “Duhangayikishijwe n’uko abana bashobora gukina bakagwa mu byobo byari byaragenewe ubwiherero kuko bidapfundikiye, hari n’ibikoresho by’ubwubatsi binyanyagiye hirya no hino , tutibagiwe n’aya mabuye ari mu ishuri, abana bashobora kuyaterana bikaba byateza ikibazo.”
Aya mabuye ni nayo abanyeshuri babuze intebe bicaraho.
Undi yagize ati “ Amashuri yose ntabwo akinze kandi yubatse hafi y’umuhanda w’ibitaka, ibyo rero bituma ivumbi ryose ryiroha mu ishuri, rikaba ryatera indwara, abana bataha bahindanye, imvura yagwa nayo ikabanyagira kubera ko amashuri adakinze.”
Aba barimu bavuga ko abana biga bareba hanze, kubera ko nta madirishya amashuri afite, ndetse ishuri rimwe rikaba ryigamo abana benshi aho usanga umwarimu umwe yigisha abasaga 80 mu ishuri rimwe.
Ikibazo cyatewe na Rwiyemezamirimo wabatengushye...
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Sahunkuye Alexandre, yasobanuye ko iki kibazo bakizi kandi ko kizakemuka mu minsi ya vuba.
Yagize ati “Ishuri rya Mwambi hamwe n’ibindi byumba by’amashuri bicye byo mu Karere ka Nyabihu, twari twabihaye ba Rwiyemezamirimo babiri, harimo uwagombaga kubaka hamwe n’uwagombaga gukinga no kuzana intebe, hanyuma uwagombaga gukinga isoko ryaramunaniye... twatanze irindi soko rwiyemezamirimo mushya yaduhaye tariki ya 25 z’uku kwezi ko inzugi azaba yazizanye hamwe n’intebe.Ntabwo byaturutse ku bushake bw’Akarere , byaturutse ku bushobozi buke bwa rwiyemezamirimo n’ubukundamugayo.”



















TANGA IGITEKEREZO