Nyabihu: Aborozi bahombywa no kugemura amata mu bikoresho bitujuje ubuziranenge

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 25 Kamena 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu borozi bororera mu bikuyu bya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, bagaragaza ko kuba bakigemura amata mu bikoresho bya pulasitiki, bituma amata agera ku makusanyirizo yamaze kwangirika bayabasubiza bikabahombya.

Ibikoresho bikunze kwifashishwa n’aba borozi birimo amajerekani, indobo n’utundi dukoresho dukoze muri pulasitiki. Bitewe n’uko gukora isuku yabyo biba bigoye, no kuba iyo izuba rivuye bifata ubushyuhe vuba, bituma amata atakaza ubuziranenge amakusanyirizo ntayakire.

Bamwe muri aba borozi basaba ko bakoroherezwa kubona ibicuba ku buryo bworoshye kuko ubushobozi bwo kubigura batahita babubona vuba.

Uwitwa Ngiruwonsanga Enock yagize ati “Muri ibi bikuyu bya Gishwati harimo inka nyinshi, mu by’ukuri zigira umukamo mwinshi kuko zibyara buri munsi, ariko haracyari ibibazo by’uko uburyo bwo kugemura amata bukigoye”.

Yakomeje agira ati “Hakoreshwa amajerekani kubera ko isuku yayo igora kandi n’iyo izuba ryavuye rikayageraho byose bituma ahita yangirika yagera ku makusanyirizo bakayadusubiza”.

Mutoni Alliance ugura amata n’aborozi akayajyana ku ikusanyirizo, avuga ko hari ababa bayatwaye mu majerekani, indobo, utujerekani n’ibindi yayageza ku ikusanyirizo agasanga yangiritse bayamusubiza agahomba.

Ati “Abafite ibicuba ni bake cyane ugereranyije n’umukamo w’inka zabo. Ibicuba biracyari bike habonetse uko batwunganira kubona ibindi bihagije iki kibazo cyakemuka”.

Umukozi wa RYAF ku ikusanyirizo rya Nyiragikokora, Manirabaruta Jean Pierre, avuga ko iki kibazo bahura nacyo kuko hari ubwo basubizayo litiro zirenga 20 kubera aba atujuje ubuziranenge.

Ati “Ikibazo cy’amata atujuje ubuziranenge tujya duhura nacyo, bitewe n’uko hari abakiyazana mu bikoresho bya pulasitiki nk’amajerekani, indobo n’ibindi. Hari abayatugezaho yabaye umubanji kandi ayo ntabwo tuyakira cyane ko n’isuku yabyo igoranye kuyikora”.

Avuga ko muri litiro 5000 bashobora kwakira ku munsi basubizayo izirenga 20 ariko iki kibazo kigiye gukemuka kuko hari ibikoresho bigiye gutangwa.

Umukozi w’umushinga RDDP, ukorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Mbyayingabo Alexandre, avuga ko iki kibazo cyatangiye gukemurwa aho batangiye gutanga ibikoresho byujuje ubuziranenge ku makusanyirizo bakazabishyikiriza aborozi.

Ati “Minagri ibinyujije mu mushinga ukorana nayo RDDP ukorera mu turere 12 mu gihugu yatangiye gukemura iki kibazo, aho twatangiye gutanga ibikoresho birimo ibicuba, ibisabo byifashishwa mu gukonjesha amata, ibikoresho byo gupima ubuziranenge bwayo n’ibindi. Ibi tubikora muri gahunda yo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umukamo aborozi bakarushaho kwiteza imbere”.

Minagri ibinyujije mu mushinga RDDP, biteganyijwe ko mu gihugu hose hazatangwa ibikoresho byujuje ubuziranenge birimo ibicuba, ibisabo byo gukonjesha amata, ibikoresho byo gupima ubuziranenge bwayo n’ibindi bingana n’ibihumbi 20.

Mu borozi bororera mu bikuyu bya Gishwati hakazatangwa ibingana 3 465, birimo ibisabo bine, muri gahunda yo gukemura bimwe mu bihombo aborozi baterwaga no kugemura mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.

Abakigemura amata mu majerekani barataka igihombo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza