Ubu butumwa babuhawe ku ya 25 Gashyantare na AIP Marie Rose Uwizera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage no gukumira ibyaha muri aka karere.
Yagize ati "Ibiyobyabwenge, nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga ni bibi cyane kuko, uretse kuba kubinywa, kubitunda no kubicuruza ari icyaha, biteza ubukene mu miryango, kuko ubinywa adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biwuteza imbere".
AIP Uwizera yababwiye ko ibyaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gufata ku ngufu, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.
Yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu ngo kandi ko bishora abantu mu ngeso mbi, zirimo ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ikozwe nta gakingirizo.
Nanone AIP Uwizera yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda agira ati "Impanuka ntizitoranya; kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda".
Yabakanguriye gukomeza gukorana neza na Polisi, bayiha amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze ry’abantu.
Yabakanguriye kujya bagira amakenga ku bo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n’amategeko kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.
Umwe muri bo, Twizerimana Jean Baptiste, yagize ati "Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge. Twarushijeho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’uko twabyirinda no kubirwanya. Icyo dusabwa n’ugushyira mu bikorwa inama twagiriwe."
RNP



















TANGA IGITEKEREZO