Nyabihu: Abantu bataramenyekana batemye inka 11 z’umuturage

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Abantu bataramenyekana mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro, batemye inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu, icyenda muri zo zikaba zidashobora kuvuzwa kubera ko bagiye bazica imitsi y’amaguru.

Abo bagizi ba nabi basanze izo nka mu ishyamba aho Ndabarinze yari yazisize ku mugoroba, asubiye kuzireba mu gitondo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yavuze ko batangiye iperereza ngo hamenyekane uwaba yakoze ibyo.

Ati “Kugeza ubu nta muntu twari twabasha gufata mu babikoze ariko harakekwa mu baturage n’abashumba ubu tukaba twatangiye iperereza kugirango hamenyekane babikoze bagezwe imbere y’ubutabera.’’

Ndabarinze utuye mu mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Mulinga mu murenge wa Mulinga, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ntibiramenyekana niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza