00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 29 May 2025 saa 09:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana, kuko muri ako karere imibare igaragaza ko abana bagwingiye bari kuri 28%.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD Day), wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwana utagwingiye ishema ry’umuryango.”

Uyu munsi wizihirijwe mu Kagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwagaragaje ko ibipimo biheruka bigaragaza igwingira mu bana bato muri ako karere riri kuri 28%, ari na ho bahera bavuga ko mu bipimo by’imyaka itanu bategereje uwo mubare uzaba wagaragabanyutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yasabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’umwana, bimurinda kujya mu mirire mibi n’igwingira.

Ati “Babyeyi mudufashe, umwana ni uw’ababyeyi kandi byagaragaye ko aho ababyeyi bafatanya kugaburira umwana atagwingira, bigira uruhare mu iterambere ry’urugo, abana bagakura neza kuko iyo bitari ibyo usanga bagwingira. Kandi natwe tuzakomeza gufatanya namwe guhashya imirire mibi.”

Mu kwizihiza uyu munsi kandi abaturage baganirijwe kuri gahunda z’ingo mbonezamikurire z’abana bato n’imikorere yazo, abana bapimwe imikurire banagaburirwa indyo yuzuye, no gutanga ibikoresho (matera, amashuka) bigenewe ingo mbonezamikurire hagamijwe kunoza serivisi zitahatangirwa.

Ababyeyi bo muri Nyabihu basabwe kugira uruhare mu kurwanya igwingira n'imirire mibi
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire z'abana bato
Abana bapimwe imikurire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages