00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: 30% by’imisoro n’amahoro y’ibyo Akarere kiyinjirije yakomotse ku bucukuzi bw’umucanga

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 17 August 2025 saa 07:28
Yasuwe :

Ubucukuzi bw’umucanga waturutse mu migezi yo mu Karere ka Nyabihu bwinjirije aka karere imisoro n’amahoro y’agera kuri 447.599.025 Frw bihwanye na 30% by’ibyo Akarere kiyinjirije, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ubu bucukuzi bufatwa nka zahabu bubasha guha imirimo abaturage 1.270 buri munsi, binyuze muri site 32 zatanzweho impushya zo gukora iyi mirimo, haba mu kwinura no gupakira umucanga mu makamyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ubu bucukuzi bwabafashije kuzamura imisoro n’amahoro bishingiye ku byo Akarere kiyinjirije (Own Revenue).

Ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari dusoje wa 2024/25 ibyo Akarere kiyinjiriza hakusanyijwe imisoro n’amahoro 1.476.873.387 Frw ivuye kuri 1.474.692.597 Frw mu 2023/24.”

Mugiraneza ahamya ko nibura buri munsi imodoka z’amakamyo nke zipakirira umucanga muri aka Karere ari 62.

Mu nkomoko y’imisoro n’amahoro Akarere kiyinjirije, arimo arenga miliyoni 400 Frw yakomotse ku bucukuzi bw’umucanga, mu gihe arenga miliyoni 151 Frw yakomotse ku bukode bw’imitungo ya Leta.

Indi misoro n’amahoro bikomoka ku kwishyura impushya zo gucuruza, ku mitungo itimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode, ndetse n’ayakomotse ku nyungu n’ibihano.

Ubucukuzi bw’umucanga waturutse mu migezi yo mu Karere ka Nyabihu bwinjirije aka karere imisoro n’amahoro y’agera kuri miliyoni 447 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages