Yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2026, ubwo yasozaga inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.
Perezida Kagame yavuze ko atari ngombwa gutakaza imbaraga umuntu arwana n’abamutuka ahubwo akwiye kuzishora mu gukora ibifite akamaro.
Ati “Imbaraga zijye zijya ku kubaka kwiyubaka, ku buryo ugutuka n’uwagutuka ibingana iki ntacyo byagutwara, ukabisuzugura wowe ugakora ibyo ugomba gukora, ukamusubiza mu bikorwa. Utukana agera aho akaruha, akajya mu mateka gusa.”
Perezida Kagame yashimangiye ko igihe cyose Abanyarwanda bahora bari ku rugamba rwo kubaho, bityo bagomba guhora imbere y’umwanzi ubarwanya.
Ati “Tuzajya duhora ari intambara turwana, nubwo twaba dufite abo batwifuriza inabi batuzengurutse hirya no hino, ijambo ni rimwe, tugomba kuba buri gihe tubari imbere. Ntabwo uburenganzira bwacu, n’ubushake bwacu ariko amateka yatwigishije ko twifitemo n’igishobora kuturengera igihe ari ngombwa, ni cyo tuzajya dukora rero.”
Yasobanuye ko kugira ngo bigerweho bisaba kwirinda imico mibi yaba muri politiki n’indi myitwarire ishobora gutuma abaturarwanda bacikamo ibice.
Ati “Byumvikane ko kugira ngo bimere gutyo, imikorere mibi, imico itari myiza yaba iya politiki yaba iyindi yose dukwiye kuyirinda. Ibintu by’amacakubiri, twavuze ibintu by’amacakubiri, erega twavuze ibintu by’amacakubiri tuvuga Abahutu, Abatutsi, iyo umuco umaze gufata w’abantu guhora bishakamo amacakubiri biva ku kintu kimwe bikajya no ku kindi.”
Yatanze urugero ku byigeze kugaragara mu myaka ishize by’Abakono, avuga ko na nyuma yabyo abashaka kurema amacakubiri bashobora gushingira no ku madini n’ibindi.
Ati “Ariko njye uko mbyita biriya ku rundi ruhande ni umurengwe. Erega hari ubwo abantu bakemura ibibazo biremereye nk’ibyo tunyuramo bagera aho babikemuye babona nta bibazo bafite bagahimba ibindi. Biriya ni umurenge, ariko nab wo kurengwa muri twe u Rwanda, Abanyarwanda kugira ngo barengwe? Njye nibwira ko tutaragera aho ngaho ubundi. Abarengwa mu Rwanda uko duteye, uko tumeze, Abanyafurika uko duteye ujya kurengwa burya haba hakubiyemo ibintu byinshi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko amacakubiri nta nyungu n’imwe agira kuko n’uwayungukiyemo ibyo yungutse mu gihe gito ahita abitakaza.
Mu Rwanda habayeho uburyo bwinsho bwo gutanya abantu bimwe bishingiye ku turere, aho ubutegetsi bwari bufitwe n’abo mu Majyaruguru bwaranzwe n’ivangura ryibasiye abo mu Majyepfo.
Perezida Kagame yagaragaje ko abashaka kurema amacakubiri batabura icyo baheraho ariko ingaruka zayo u Rwanda rwazibonye ku buryo nta gikwiye gutuma ruyasubiramo.
Ati “Ubwo twaba tukibishakamo iki? Umuntu yaba anabitekereza ngo abivanemo iki? Byose ko twabibonye ikindi umuntu yaba ashaka cyaba ari iki? No muri byabindi navuze ngo tungomba guhora imbere y’umwanzi, ntushobora kubigeraho utekereza mu macakubiri. Ntushobora kuba utekereza mu macakubiri ngo uhangane n’ibibazo bikugarije. Ntibibaho, ntibishoboka.”
“Imibare ntabwo ihwana, ntibivamo. Ni ukuvuga ngo ukurikirana kimwe uzi ibyo gishingiyeho ukaba ari byo ukora ariko iyo ugiye gushyiramo ibisenya bya bindi, ya mahame wubakiraho ubwo nyine biba byapfuye.”
Amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda kuva mu bihe by’ubukoloni agakomeza gukongezwa na Repubulika ya mbere n’iya kabiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!