Agaragaza ko akenshi hari imyuga abantu basuzugura cyangwa bakagira ngo abayikora ni uko babuze icyo bakora, nyamara ari yo ifite amafaranga yageza umuntu ku iterambere. Avuga ko iyo bigeze ku bagore bamwe muri bo bavuga ko hari imyuga rwose itagaragara nk’iy’abagore, ndetse bakavuga ko abayikora baba bakoze ishyano, ku bayikora nta mwuga wagenewe runaka cyangwa kanaka.
Musabimana yemeza ko ageze ku rwego rwo kwigisha abandi gutwara amakamyo no gukanika muri kimwe mu bigo by’imyuga biherereye mu Karere ka Nyanza, aho agira ati "Iyo benshi bambona ntwaye imodoka ingana ityo cyangwa nzikanika ntibabyumva, ariko kuri njye ni ishema ndetse nshishikariza abandi bagore kutitinya kuko nta mwuga ukora neza we kutagukiza.”
Kuri ubu Musabyimana arubatse akaba afite umugabo n’abana babiri, atuye mu Karere ka Kamonyi ahitwa ku Ruyenzi, akaba yaratangiye gutwara imodoka y’ikamyo guhera mu mwaka wa 2002.
Amashuri ye abanza yayigiye mu kigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholique, ayisumbuye ayigira muri APADE, kaminuza ayigira muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, aho atarangije amasomo ahubwo akajya kwiga imyuga amezi atandatatu, ari naho yize gutwara imodoka, ngo amaze kuba intyoza mu gutwara imodoka asabwa kuza kwigisha bagenzi be.
Kuri Emerance ngo abona gukora umwuga nk’uwo kuwukora bidasaba imbaraga nyinshi nk’uko benshi babitekereza. Abisobanura atya "Gukora imyuga si ibintu bisaba imbaraga ku buryo abagore babitinya, ahubwo bisaba ubushake, kubyiyumvamo no kubikunda. Gutwara ikamyo ntibigoye na gato.”
Aganira n’Izuba Rirashe yabajijwe uko abagabo bamufata iyo babona atwara ikamyo, yasobanuye ko nta kibazo ati "Ahubwo njye mbibonamo amahirwe. Aho ugize intege nke abagabo baragufasha, kandi ntibagusuzugure, cyane ko nawe baba bagufata nk’umuntu ushoboye kuri bo.”
Agereranyije n’ibihe bishize, ngo asanga abagore batangiye gufunguka mu mutwe ariko agasaba abacyitinya kuza bakiga imyuga, kuko burya ngo ubumenyingiro ari isoko y’ubukire. Ati "Aho kwicara mu rugo ngo bategereze amafaranga y’abagabo babo, ahubwo nabo bakorera ayabo kuko bifitemo ubushobozi. Njye nsanga kenshi amafaranga umuntu yakoreye mu myuga nk’iyi ashimisha kandi agatera ishema.”



















TANGA IGITEKEREZO