00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntitwategeka ibigo by’amashuri gufata inguzanyo zo guhemba abarimu tutazabifasha kwishyura-Mineduc

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 June 2020 saa 10:00
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu, cyane ko mu gihe cyo kuzishyura iba itazabifasha uwo mutwaro w’amadeni.

Dr Uwamariya yagarutse kuri iki kibazo nyuma y’aho bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga bahagaritswe mu kazi kubera icyorezo cya Coronavirus, basabye guverinoma ko nabo bajya bahembwa nka bagenzi babo bakorera Leta cyangwa ibigo bakoragamo bigategekwa gufata inguzanyo zo kubahemba.

Nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata 2020 yize ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya, ifashe umwanzuro ko amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri, byatumye ibyinshi mu bigo by’amashuri yigenga bihagarika amasezerano byari bifitanye n’abarimu babikoreraga.

Ku mashuri ya Leta ho Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bazakomeza guhembwa nk’abandi bakozi ba leta basanzwe.

Bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga bahagaritswe mu kazi, bandikiye Minisiteri y’Uburezi, basaba ko bakorerwa ubuvugizi muri guverinoma ku buryo bakomeza gufashwa nka bagenzi babo bo muri leta.

Muri Kamena uyu mwaka, Koperative Umwalimu Sacco yatangije inguzanyo yiswe ‘Iramiro’, igiye kujya igurizwa ibigo by’amashuri yigenga kugira ngo bishobore gukomeza guhemba abarimu muri iki gihe bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus.

Gusa aba barimu bavuga ko ibigo by’amashuri byahisemo kudafata iyi nguzanyo, ku buryo ngo nta nyungu bazakibonamo.

Mu kiganiro na KT Radio kuri uyu wa Gatatu, aba barimu batangaje ko bari mu buzima bugoye kuko bamaze amezi ane badahembwa ku buryo abenshi batangiye kwirukanwa aho bakodeshaga.

Uwitwa François Umwizerwa, umwarimu wigisha muri Wisdom School yagize ati “Imibereho ya mwarimu ubu ntayo kuko amezi agiye kuba ane nta maramuko, kubona ifunguro ubu biragoye kubera ko usanga dukora kure kandi turakodesha. Ubu turimo gusohorwa mu nzu mu gihe twari twarijejwe ko hagiye kujyaho ikigega, ba nyiri bigo bagafata inguzanyo ariko kugeza uyu munsi nta kintu kirakorwa, twandikiye Minisitiri w’Uburezi dusaba ubuvugizi.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abarimu bagiye babagezaho ibibazo, gusa agaragaza ko nka minisiteri nta kindi kigega ifite cyagombaga kubafasha.

Yagize ati “Nta handi twari kuvoma hatari mu Umwarimu Sacco, ikibazo kimaze kubaho nibwo habayeho gushyiraho ikigega cyitwa ‘Iramiro’ gifasha bya bigo.”

“Hari ibintu basabaga bigoye minisiteri, bavugaga ko nabo bahembwa nk’uko bahemba abandi bo mu mashuri yigenga kandi tuzi uko umukozi ajya mu kazi bivuze ko bitashobokaga, hari n’aho bavugaga ngo mutegeke ibigo bifate inguzanyo, ibi nabyo byari bigoye kuko icyo kigo nikinanirwa kwishyura kandi wakishingiye byaba ari ikibazo, ntabwo rero twategeka ikigo gufata umwenda kandi tutazagifasha kwishyura.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya, avuga ko umuyobozi w’ikigo ariwe ugomba kugira icyo amarira umwarimu, cyane ko aba afite uruhare runini muri icyo kigo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko badashobora gutegeka ibigo by’amashuri yigenga gufata inguzanyo zo guhemba abarimu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages