Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 ni bwo Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano by’ubukungu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Iki gihugu cyamushinje kuba umuhuza wa Guverinoma y’u Rwanda n’umutwe wa M23.
Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize kuri X, yavuze ko abantu badakwiriye guhangayikishwa n’ibi bihano.
Ati “Ntimuhangayike, ntabwo ari ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatiye ibihano umuntu uharanira ubwigenge n’uburenganzira bw’abandi.”
Kuva Amerika yatangaza iki cyemezo, u Rwanda rwacyamaganiye kure.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibi bihano ari ibintu biri aho gusa bidafite aho bishingiye, ndetse ko nta ruhare na ruto byagira mu guharanira amahoro arambye mu Karere.
Yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu Karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze igihe kinini bahohoterwa.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana na Jeune Afrique, yavuze ko yumva impamvu M23 irwana, ariko ashimangira ko nta bufasha u Rwanda ruha uyu mutwe.
Ati “Uyu mutwe urengera abantu benshi, bamaze igihe bacunaguzwa, bicwa, bameneshejwe bakaba impunzi. Dufite ibihumbi by’impunzi zatanga ubuhamya bw’ibyo. Niba aba bantu bagirirwa nabi, ni uko bafitanye isano n’u Rwanda."
Yongeyeho ati "Abagize M23 bashinjwa ko ari Abatutsi, barashaka kubirukana ngo bajye mu Rwanda kandi si u Rwanda rwabagejeje muri Congo, kandi ni amateka y’ubukoloni no gukata imipaka y’ibihugu.”
Yarakomeje ati “Iyi politiki mbi yazanywe na Guverinoma ya RDC igamije guheza igice kimwe cy’abaturage ba Congo ishingiye ku nkomoko yabo. Hanyuma ni ukubera iki ntagirira impuhwe abo bantu? Mwahitamo ko nifatanya na Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w’ikibazo? Ku bw’abajenosideri, FDLR?"
Umukuru w’Igihugu yarakomeje ati "Ku bwa Wazalendo yashyizweho na Guverinoma ya Congo kugira ngo ikore ubwicanyi bushingiye ku moko? Cyangwa se ku bw’ubuyobozi bw’u Burundi bwinjiye muri aya makimbirane bufite intego imwe yo gushyigikira bagenzi babo b’Abanye-Congo mu mugambi wabo w’ubwicanyi no kurimbura abo bantu? Ikibazo nk’iki cyabayeho mu 2012-2013, kubera iki nyuma y’imyaka 10 iki kibazo kigihari? Kuki kitakemuwe kare kose? Ibi ni byo bibazo byo kwibaza.”
Amahanga akomeje kutavuga rumwe ku ntambara ya M23 na FARDC, mu gihe uyu mutwe uri kwigarurira ibice byinshi bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC birimo Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!