00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibitura Jean Bosco yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 November 2024 saa 08:02
Yasuwe :

Kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Dushimimana Lambert.

Ntibitura yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.

Uyu muyobozi asimbujwe nyuma y’uko uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu muri ako Karere, Niragire Théophile na Perezida w’Inama Njyanama, Dusingize Donatha, bose beguye ku nshingano zabo, bakavuga ko byari ku mpamvu zabo bwite.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, yabwiye RBA ko abo bayobozi banditse amabaruwa bavuga ko beguye ku giti cyabo.

Ati "Nkurikije uko amabaruwa yabo nayabonye, ni uko beguye ku giti cyabo, kandi bakagaragaza ko batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano bari bahawe, bityo rero bahitamo kuba batanze umwanya, kugira ngo nibura haboneke abandi baha serivise nziza abaturage."

Ku bijyanye n’ibyavugwaga ko hari abandi bakozi batandukanye muri ako Karere ka Karongi na bo banditse basezera ku mirimo yabo, Minisitri Mugenzi yavuze ko nta mabaruwa yabo arabona.

Yongeyeho ko "Ariko abakozi b’Akarere ka Karongi bose si ko ari shyashya, kuko niba ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butatanze serivise nziza, ni uko hari abandi bakozi batashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo, bityo rero nabo muri abo bakozi bamwe na bamwe, nabo isuzuma rizakomeza ribe, turebe uburyo baha serivisi abaturage."


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .