Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo urubyiruko rurenga 2000 rwitabiraga Ihuriro Ngarukamwaka ry’Igihango cy’Urungano.
Madamu Jeannette Kagame yeretse urubyiruko ko nubwo rutahisemo amateka y’u Rwanda ariko ari igihugu rwavutsemo.
Yasobanuye ko Jenoside atari ikiza cyangwa indwara itungurana ahubwo ari umugambi utegurwa ukanashyirwa mu bikorwa bityo ko iyakorewe Abatutsi idakwiye kugibwaho impaka.
Ati “Uyu munsi nk’urubyiruko muzengurutswe n’amakuru menshi aturuka ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abantu ku giti cyabo bumva ‘bafite ijambo’.”
“Ubu, hari abantu bigize impuguke ku Rwanda, ku buryo buri wese abyuka yumva afite icyo aruvugaho, byitwa ko agamije ineza y’Umunyarwanda! Aka wa mugani ngo ’Urusha nyina w’umwana imbabazi…’ ubwo murumva icyo bashaka kuvuga.”
Yavuze ko muri ibyo byose urubyiruko rukwiye gushishoza no gusesengura rukamenya ibyo rukwiye guhitamo rugamije guhagarara ku kuri kw’amateka.
Ati “Muri ibyo byinshi mwumva, umuhanga ni uzabasha gushishoza no gusesengura, akamenya ibyo yumva n’ibyo akurikira. Mwe mukiri bato rero, hari ibindi dukwiriye kuba tubasaba nk’ababyeyi, ariko na none ntabwo muri bato batakumva impamvu bikiri ngombwa guhagarara ku kuri kw’amateka yacu no gukomeza kwibuka tuniyubaka.”
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo Jenoside ari virusi mbi urubyiruko rukwiye kujya rubona hakiri kare, rukayanga, rukayikumira kandi rugakumira abayifite.
Yerekanye ko abazana iyo mitekerereze n’imigirire nta n’umwe wifuriza Abanyarwanda ineza, asaba urubyiruko kwirinda no kwanga uwakongera gucamo Abanyarwanda ibice.
Ati “Abiyemeje kubangamira amahitamo yacu na bo, nibasigeho! Ntawe uyobewe ko bafite byinshi bakwitaho mu bihugu byabo. Baturekere ikirezi cyacu cyera, Gato keza Rwanda yacu!”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko mu 1973 Leta ya Kayibanda yashoye urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu kwica no gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi.
Icyo gihe, ngo politiki yo gukoresha uburezi mu irondabwoko yashyizwe muri gahunda ihoraho ya Leta.
Yavuze ko politiki iriho ubu, itandukanye n’iyo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko gukomeza urugendo rwo kurwubaka.
Ihuriro Igihango cyUrungano ryabaye ku nshuro ya 12, rihuza urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!