Ibi babivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Abakandida Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi biyamamarizaga mu Murenge wa Rurenge.
Uretse kwamamaza abakandida Depite, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi banagaragaje ibigwi by’umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Abagore bo muri uyu Murenge bavuze ko impamvu bazamutora harimo kuba yarabarinze inkoni z’abagabo zatumaga bahukana buri munsi.
Ntabanganyimana Marie Grace yagize ati “Ndashimira Paul Kagame watumye tutagikubitwa n’abagabo, akaba yaradushyize ku iterambere tukaba twaribohoye natwe tukaba turi mu nzego zose uhereye hasi kugeza mu nzego zo hejuru. Mbere abagabo bahoraga bakubita abagore tukahukana tugahora mu kirere ariko ubu nta mugore ugikubitwa ubu turatuje turatekanye.”
Ntabanganyimana yavuze ko kuri ubu asigaye ahinga akabona amafaranga, akayakoresha yiteza imbere aho asigaye akorana n’Ibimina kuburyo iterambere ry’urugo rwe arigiramo uruhare.
Mujawimana Denyse we yishimiye ko begerejwe iterambere kuva ku kuba abana babo biga neza kandi ntibishyure kugeza ku kuba umugore yarahawe ijambo atagikubitwa nka kera.
Ati “Nta mugore ugikubitwa ubu twiteje imbere mu buhinzi no mu bworozi nta muntu ukibangamire undi ngo ni uko ari umugore cyangwa umugabo. Ubu twahawe uburenganzira ntabwo tugikandamizwa, ntabwo tugikubitwa n’abagabo iyo hari n’umugore ukubiswe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butugeraho bukaturenganura.”
Nyiransabimana Esperance yavuze ko nta kindi kintu asaba Paul Kagame kuko ngo ibyo yamugejejeho abizi kandi abona bihagije, yavuze ko mu matora agiye kuza azamushyigikira kuko yasubije abagore agaciro.
Ati “Mbere abagore twarakubitwaga cyane, tukahukana. Ubu rero kubera iterambere rya Paul Kagame nta mugore ugikubitwa,iyo hagize ubikinisha barabahana. Uko biri umugore yagize uburenganzira mu muryango we kuburyo ari ibyo gushimira Paul Kagame.”
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yasabye abanyamuryango bose gutora umukandida wabo kugira ngo basigasire ibyagezweho ndetse banabashe kubaka ibindi byinshi mu myaka iri imbere.
Yavuze ko kubera ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda wasangaga hari ibyiciro bayri byarahejwe birimo abagore, abafite ubumuga n’abandi benshi byose bikaba byarakuweho na FPR-Inkotanyi.
Ati “Abagore rero bavuga bati ntitugikubitwa, nibyo kuko wasangaga muri icyo gihe bahora bakubitwa ariko umuryango wa FPR-Inkotanyi ubikuraho hamwe na Chairman wacu. Icyo dusaba abanyamuryango bacu bose n’inshuti zacu ni uko bamutora kandi bagakomeza kumushyigikira.”
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha tariki ya 2 Nyakanga 2024, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aribwo azasura abanyamuryango b’Akarere ka Ngoma na Kirehe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!