Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 13 Ukuboza 2019, mu Ihuriro ry’Urubyiruko rusaga 600 n’ababyeyi bateraniye mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Iri huriro ryiga ku mibereho y’urubyiruko no kubaho neza k’umuryango, ryibanze ku biganiro bijyanye no ‘‘Kurera urubyiruko rufite ubuzima bwiza, buzira ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.’’
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku kibazo gikomeye cy’ikoreshwa rikabije ry’ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu kibangamiye Umuryango Nyarwanda.
Ati “Iki kibazo gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse bw’iterambere rirambye. Icyerekezo cya Afurika mu 2063, Intego z’Iterambere rirambye, SDGs na Gahunda y’Igihugu y’Iterambere, NST1 yo kuzamura ubukungu no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.’’
Yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihangayikishije Isi ariko hari abashoboye guhangana nacyo bubaka imitekerereze n’inzego birinda abanyagihugu.
Ati “Hari abagira gahunda zigisha, basuzuma inzego zitanga izo serivisi harebwa niba zubahiriza amategeko nko kureba niba abantu bujuje imyaka igenwa n’amategeko. Iyo batabyubahirije bakamburwa uburenganzira bwo gucuruza. Birababaje kubona umuntu akomeza guha inzoga umuntu wasinze, hari aho usanga abantu babona umwana yinjiye mu kabari bagatabaza.’’
Mu mpanuro ze yavuze ko iterambere rizana amahirwe menshi ariko ashobora kugira imbogamizi mu gihe umuntu atiteguye neza.
Ati “Ese Abanyarwanda basobanukiwe icyerekezo cyacu nk’igihugu, abantu bategurwa bate? Iterambere ryose rikwiye kubaka umuntu wuzuye kandi usobanutse.’’
Madamu Jeannette Kagame yeretse urubyiruko ko rufite amahitamo yo kugena ubuzima bwarwo.
Ati “Ntacyo tutakora nk’ababyeyi ngo mubeho neza ariko tugomba gufatanya twese ngo tubone ibisubizo ku bibazo byakwangiza ubuzima. Turabakunda, ntacyo tutabakorera ariko ntabwo twabasimbura. Amahitamo ni ayanyu.’’
Iri huriro ryibanze ku kuganira ku ngamba zo guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu. Mu mpamvu zagaragajwe nk’izitiza umurindi inda ziterwa abangavu harimo ubumenyi buke, amakuru make ku buzima bw’imyororokere, uburyo bwo kuboneza urubyaro bugifatwa nka kirazira no gushyingira abana.
Mu batanze ibiganiro muri iri huriro harimo urubyiruko rwiteje imbere n’abaretse ibiyobyabwenge. Mu butumwa bwabo bagarutse ku myitwarire ikwiye irimo kwirinda ikigare no kwiha intego mu buzima.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku Miturire n’Ubuzima (RDHS) yerekanye ko abangavu baterwa inda bavuye kuri 6.1% mu 2010 bagera kuri 7.3% mu 2015. Nibura umwe mu bakobwa batanu abyara atarageza imyaka 19 y’amavuko. Abana b’abakobwa batewe inda bangana na 49.6% basamye bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17.
Imibare yo mu 2016 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.
Ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, imibare yerekana ko kuva muri Mutarama abarenga 2000 babifatiwemo, muri bo 758 bava mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi.
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimye igitekerezo cyo gushyigikira imishinga igamije guha umwanya urubyiruko mu guhangana n’ibibazo bihari.
Ati “Kongerera ubushobozi abakiri bato, ni ingenzi kuri bo, ni n’uburyo bwo kubaka Isi nziza. Loni ntiyagera ku ntego yayo idakoranye n’urubyiruko.’’
Yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwahiriwe no kugira igihugu kiruha agaciro kikanarwizera.
Ati “Mugomba guharanira uburenganzira bwanyu ariko mukagira uruhare mu kubaka igihugu. Muri abayobozi ba none, ntimuri abahazaza. Mukore ibikenewe mu miryango mukomokamo. Nimukora ibyo ni yo nyiturano ikwiye ku bitangiye igihugu mu myaka 25 ishize. Mufite amahirwe, muyabyaze umusaruro.’’
Imishinga y’indashyikirwa yahembwe
Mu Ihuriro ry’Urubyiruko hahembwe imishinga itatu yagaragaje ibisubizo bizafasha mu gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu mu irushanwa rya Innovation Accelerator.
Uyu mushinga watangijwe mu 2016 hagamijwe gushishikariza urubyiruko gutekereza byagutse ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere no kwihangira imirimo.
Muri uyu mwaka, iAccelerator yabaga ku nshuro ya kabiri mu 2019 yahaye umwihariko imishinga igaragaza uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Imishinga yatsinze ni “Flavours of Family Planning TV show”, ikiganiro cya televiziyo gikangurira abagabo muri gahunda yo kuboneza urubyaro, ibi bigakorwa hifashishijwe ibikoresho byo mu gikoni; “Urukundo Board Game”, umukino utanga ibibazo ku buzima bw’imyororokere hagasuzumwa ko abana babyumvise, utsinze akaba ari uwagaragaje ko azi ayo makuru na “Keza game application’’, porogaramu y’umukino ukubiyemo ubutumwa ku kwirinda inda ziterwa abangavu.
Uwimana Jean Berchmans uri mu bakora ikiganiro cya Flavours of Family Planning TV show yavuze ko umushinga wabo wigisha kuboneza urubyaro hifashishijwe ibirungo n’imbuto zirimo intoryi, imineke n’ibindi.
Ati “Iki gihembo twahawe kizadufasha gukomeza kunoza ibikorwa byacu byo kwigisha abagabo ko bafite uruhare mu kuboneza urubyaro, gukumira no kwirinda inda ziterwa abangavu.’’
Buri mushinga wahawe ishimwe ringana na $10,000 yo gukomeza gukora no guhugurwa uko yanozwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko impamba urubyiruko rwahawe ari inkomezi mu kubaka u Rwanda.
Ati “Urubyiruko rurarangaye ndetse benshi barengwa n’ibyo ababyeyi bavunikiye, amateka yacu yatumye hari ibyo tutageraho. Ni igihe cyacu cyo guhunika ngo abazaza bazasange koko twari duhari.’’
iAccelerator yateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Ikigega cya Loni cyita ku baturage (UNFPA), Ikigo cya Koreya y’Epfo gitsura Amajyambere (KOICA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Amafoto: Himbaza Pacifique
Video: Mugwiza Olivier na Hakizimana Alain



















TANGA IGITEKEREZO