00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo twibuka Yezu, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi- CNLG

Yanditswe na Habimana James
Kuya 8 April 2020 saa 02:53
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yaburiye abantu bari gufata amafoto ya Yezu bakayashyira kuri za WhatsApp, bakandikaho amagambo avuga ko barimo kumwibuka, avuga ko tariki 7 Mata hazirikanwa Jenoside yakorewe Abatutsi aho kuba Yezu Kirisitu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko muri iki gihe usanga ku mbuga nkoranyambaga no kuri “profile” za bamwe, bari gushyiraho ifoto ya Yezu, barangiza bakandikaho ko yapfuye tariki 7 kandi ko ariwe barimo kwibuka.

Dr Bizimana yabwiye IGIHE ko icyo ari igikorwa cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ntabwo twibuka Yezu turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 7 Mata, umuntu ubishyira kuri profile akavuga ngo njyewe ndibuka Yezu, bivuze ko aba arimo kubuza abibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kwibuka, abo rwose bashobora gukurikiranwa n’amategeko.”

“Umuntu ufata ishusho ya Yezu akayishyira kuri profile mu gihe abandi batangiye kwibuka, akavuga ngo we aribuka urupfu rwa Yezu, uwo aba arimo kuvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka tariki 7 Mata ntimuyiteho, icyo tugomba kwitaho ni ukwibuka Yezu.”
Yavuze ko kimwe mu biranga ipfobya ari kuvuga imvugo cyangwa amagambo agamije kuyobya abaturage ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ukuri kwa Jenoside bakureke barebe ibindi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buheruka kugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 bari mu gihugu.

Bumwe mu butumwa bwagiye bushyirwa kuri WhatsApp buvuga ko tariki 7 Mata ari ukwibuka urupfu rwa Yezu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages