00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo twakwemera ko abana bacu barwara cyangwa ngo bicwe n’amavunja - Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 15 November 2014 saa 11:11
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bo mu duce dufite abana barwaye amavunja, asaba ko bahagurukira isuku bagahangana n’iki kibazo kuko cyatewe n’ uburangare bwabo bukabije budakwiye kwihanganirwa.
Mu ruzinduko amaze iminsi ibiri yagiriye mu ntara y’Uburasirazuba Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, hanozwa ubuhinzi n’ubworozi, haharanirwa isuku, umutekano n’iterambere rirambye.
Ari mu karere ka Kirehe kuwa 14 Ugushyingo, Umukuru (…)

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi bo mu duce dufite abana barwaye amavunja, asaba ko bahagurukira isuku bagahangana n’iki kibazo kuko cyatewe n’ uburangare bwabo bukabije budakwiye kwihanganirwa.

Mu ruzinduko amaze iminsi ibiri yagiriye mu ntara y’Uburasirazuba Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, hanozwa ubuhinzi n’ubworozi, haharanirwa isuku, umutekano n’iterambere rirambye.

Ari mu karere ka Kirehe kuwa 14 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kibazo giteye inkeke cy’abana barwaye amavunja, agasanga ari abayobozi batagira icyo bakora ngo acike.

Yagize ati “Sinari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo (…) abayarwanye dushyireho uburyo bwo gutuma bikemuka, ariko turahangana n’abatuma bishoboka.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko atari azi iki kibazo, ariko kigiye guhagurukirwa mu maguru mashya aho akimenyeye.

Yakomeje ati “Turaza guhangana n’abayobozi nabo bategereje abagiraneza bazaza kubahandurira amavunja. Ntabwo bishoboka. Biraza guhagara ku ngufu. Ntabwo tuza kubisaba abantu ku neza, turaza gukoresha ingufu zibirangiza (…) ntabwo twakwemerera abana bacu ko barwara cyangwa ngo bicwe n’amavunja.(…) ntidukwiriye kureba ibiduteza imbere ngo dusige ibidusubiza inyuma bidasaba amikoro menshi cyane.”

Uretse amavunja kandi Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku bana bo mu Rwanda bakirwaye bwaki ko nabo bagomba kwitabwaho iki kibazo kikarangira kuko nacyo kidakwiye. By’umwihariko yagarutse ku bo mu Ntara y’Iburasirazuba usanga harangwa inka nyinshi mu gihugu, bahinga bakeza ariko bagaturana n’abana barwaye bwaki, ibintu atiyumvisha na gato.

Mu nkuru IGIHE yagiye ikora, abana barwaye amavunja bagaragaye mu mu turere twa Huye na Gisagara. Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi bo bavugaga ko ameze nk’amarogano kuko ngo ntacyo badakora ariko ukayasanga mu ngo nyinshi.

Perezida Kagame ageze i Kirehe

Amafoto menshi y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Kirehe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages