00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo tuzongera kugira ikibazo cy’isoko ry’ibitunguru, ndabarahiye- Meya wa Rubavu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 September 2026 saa 07:12
Yasuwe :

Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko abahinzi b’ibitunguru muri aka karere batazongera kugira ikibazo cyo kubura isoko kuko hubatswe ubwanikiro bwabyo butuma bimara igihe kirekire bitangiritse.

Uyu muyobozi yatanze iri sezerano kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, ubwo ubuyobozi bw’akarere bwamurikaga ibyagezweho muri manda y’inama njyanama ya 2021-2026.

Mu byo abahinzi bamaze igihe imyaka myinshi binubira mu Karere ka Rubavu harimo guhinga ibitunguru, umusaruro ukaba mwinshi ariko kubona isoko bikagorana.

Ibi byatumaga abenshi bafata icyemezo cyo kugumisha ibitunguru byabo mu mirima kandi byareze, byagwamo imvura bikabora.

Mbarushima Théogène wo muri Cyanzarwe, mu 2022 yagize ati "Ni ikibazo gikomeye kuko umufuka w’ibitunguru uri kugura 3000 Frw kandi waraguraga ibihumbi 25.000 Frw, abenshi bakomeza kwirengagiza kubigurisha kuri iyo ntica ntikize, bikarangira bisaziye mu mirima."

Meya Mulindwa yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’ibitunguru cyamaze igihe kinini cyugarije Abanya-Rubavu kandi ko cyari kibarembeje ku buryo igihugu cyose cyakimenye.

Yagize ati "Ikindi ni ikibazo cyari cyugarije Abanya-Rubavu, kikajya mu itangazamakuru, cyaratugize abasitari, ni ikintu cyitwa ibitunguru byaburaga isoko. Bikabura isoko, abantu bakabifotora babyerekana nk’aho ari ibintu bitagira agaciro."

Hari ishyirahamwe ryitwaga KAIDU ryaguze imashini ya miliyoni hafi 30 Frw, risobanura ko yagenewe kumisha ibitunguru bisanzwe na tungurusumu.

Iri shyirahamwe ry’abahinzi b’imbuto n’imboga ryari ryitezweho igisubizo ku bitunguru by’abahinzi byangirikaga ariko aho kubyumisha, iyi mashini yarabitetse, birashya.

Meya Mulindwa yasobanuye ko ubwanikiro bwubatswe mu Murenge wa Kanzenze bwazanye igisubizo kirambye, bitandukanye n’icy’imashini yaguzwe na KAIDU, igateza ibibazo.

Ati "Noneho hari koperative yitwa KAIDU yigeze kugerageza ngo igiye kuzana igisubizo, hanyuma bakora amafuti, bazana imashini idatanga igisubizo ariko ubu ngubu hafashwe icyemezo, hubakwa ubwanikiro nyabwanikiro mu Murenge wa Kanzenze, bukaba bugiye kujya bwumisha bya bitunguru byose, ntabwo tuzongera kugira ikibazo cy’isoko ry’ibitunguru, ndabarahiye."

Ubu bwanikiro bwubatswe ku buso bwa metero kare 3331, bwatangiye bwubakwa kuva muri Werurwe 2025 kugeza muri Kanama 2026, aho bwatwaye miliyari 2 Frw.

Bufite ubushobozi bwo kubikwamo toni 100 z’ibitunguru, aho buzakoreshwa n’abahinzi bo mu Murenge wa Kanzenze, Mudende, Cyanzarwe, Busasamana, Bugeshi na Nyakiriba.

Ibitunguru byangirikiraga mu mirima kubera kubura isoko
Iyi mashini yaguzwe na KAIDU yatetse ibitunguru, aho kubyumisha
Mu Murenge wa Kanzenze huzuye ubwanikiro bw'ibitunguru bwabikwamo toni 100
Meya Mulindwa yatangaje ko ikibazo cy'ibitunguru byaburaga isoko cyakemutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages