Ni mu biganiro bishingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamema 2025. Ibiganiro byabaye ku wa 25 Kamena 2026.
PAC yasanze mu bibazo biri muri RTDA harimo iby’imihanda yangirika ntisanwe mu buryo burambye ku buryo bikomeza gutwara amafaranga y’igihugu.
Zimwe mu ngero zirimo uwa Rusizi-Bugarama washoweho miliyoni 392 Frw mu gusana byoroheje nyamara umuhanda ugakomeza kwangirika.
Mu gice cy’Amajyaruguru havuzwe ku muhanda wa Musanze-Rubavu-Nyakinama na wo ugenda ukorwamo uduce duto tw’ahangiritse nyamara ukwiye kuvugururwa wose kuko umaze imyaka myinshi. Iyo mirimo yo gusana ibice bito muri uyu muhanda yatwaye miliyari 2,6 Frw.
Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecille ati “Gusana byoroheje n’akayabo k’amafaranga kagendamo?”
Indi mihanda yagaragayeho ibibazo irimo Huye-Gisagara itarakozweho inzira z’amazi n’ibiraro bitakozwe nyamara hari hashize amezi menshi izuba riva kandi impamvu zitangwa zikaba ko imvura igwa ikabuza imirimo gukorwa.
Undi muhanda abadepite basanze amafaranga yawukoreshejweho adahuye n’ibyakozwe harimo Ngororero-Mukamira-Meru-Nyabarongo, hagaragaramo kunanirwa kuwubungabunga mu buryo buhoraho ku buryo ushobora gukomeza gutenguka. Na wo wakoreshejweho miliyoni 980 Frw mu bikorwa byo gusana mu buryo bworoheje.
Hari ahakorwa ibitarambye …
Depite Karinijabo Barthelemy yagaragaje ko hari imihanda myinshi basuye bagasanga imari n’umutungo bya Leta bikoreshwa nabi, ndetse bidatanga umusaruro mu buryo bwari bwitezwe.
Yatanze urugero rw’imihanda usanga bashyizemo ibiremo by’amabuye aseye bijya kumera nka kaburimbo [murram], usanga imvura igwa bigatwarwa hagahora hasanwa.
Ati “Ahagiye iyo laterite ni ho ha handi itamara kabiri noneho tukazahora dusana ari na ko umutungo wa Leta ugenda kuko buri munsi tuzahora dutanga amafaranga yo gusana, ngaho imvura yaguye yabivanyemo, hanyuzemo imodoka iremereye yabivanyemo, uko biri kose ntabwo laterite yaramba nk’uko hajyamo kaburimbo. Nkumva rero icyakorwa cyose gikwiye gukorwa mu buryo burambye kandi butuma imari ya Leta ikoreshwa neza.”
Karinijabo yashimangiye ko bidakwiye gushyira ikiremo mu muhanda ubizi ko kizamaramo ukwezi kumwe nyamara bizwi ko hari ibindi umuntu yashyiramo bizamaramo umwaka.
Ati “Gushyiramo murram imara ukwezi kumwe, abiri kandi hari uburyo washoboraga gushyiramo imara amezi atandatu, imara umwaka, hari aho tubona ikoreshwa kandi bikaramba, kuki bahitamo gukoresha iyo y’ukwezi kumwe tukahatakariza umutungo muri ubwo buryo?”
Ibintu ntabwo byakozwe neza…
Ibigo n’inzego 76 bitegerejwe imbere ya PAC ni ibyabonye biragayitse (adverse opinion) haba mu bugenzuzi bw’imari, iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa gukoresha amafaranga icyo yagenewe; inzego zabonye byakwihanganirwa mu gukoresha amafaranga icyo yagenewe n’inzego zashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ku gipimo kiri munsi ya 80% ariko hakaba harasuzumwe n’uburemere bw’ibibazo bitarakemuka.
Izindi nzego zatumijwe na PAC ni izakorewe igenzura ricumbukuye, igenzura ryihariye cyangwa igenzura ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yagize ati "Impamvu turi hano uyu munsi, ibyo bintu ntabwo byakozwe neza nk’uko byakagombye gukorwa. Ntabwo tuvuga ko byakozwe neza, ikintu turi gusobanura ni uburyo twabikoze, wenda kugira ngo mbamare impungenge, kuva ubu kugera mu kwezi kwa Mbere ni iki tugiye gukora kugira ngo iyo laterite dushyiramo igumemo igihe kirekire nibura amezi abiri mu buryo bwiza buhoraho tutarengeje ingengo y’imari dufite.”
Yahamije ko igihe gusana umuhanda ushaje biba bitarambye kuko ahantu hose mu bice biwugize haba hashobora kwangirika.
Ati “Buriya umuhanda iyo umaze igihe, wararengeje igihe ugomba kumara, aho ushyize laterite imodoka igatambuka, ushobora gukemura ikibazo hano ejo ku ruhande hakangirika kuko umuhanda uba washaje.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko hari imihanda myinshi yubakwa ifite ubuzima bw’imyaka 20 kandi harasabwe inguzanyo zigomba kwishyurwa mu gihe nk’icyo cyangwa kirengaho gato.
Ati “Ntabwo na byo ubwabyo byaba bisobanutse kuba umuhanda wasaza tukishyura inguzanyo.”
Milyari 2,6 Frw yishyuwe ku muhanda Cyanika-Musanze-Nyakinama
PAC yagaragaje ko hari amafaranga miliyari 2,6 Frw yishyuwe ku muhanda Cyanika-Musanze-Nyakinama yakoreshejwe mu gusana by’igihe gito aho kuwusana mu buryo burambye.
Imena yasobanuye ko uyu muhanda ugizwe n’ibice bitandukanye birimo Cyanika-Nyakinama wubatswe mu 1982.
Ati “Uyu muhanda kuva Cyanika-Musanze ni uwo mu 1982, ubuzima bwawo bwararangiye…nagira ngo mbabwire ko mu bihe bitandukanye uyu muhanda uko ugenda usenyuka ni ko tugenda dushyiraho.”
Ibiganiro byamaze amasaha menshi ariko Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko byarangiye batanyuzwe cyane cyane ku byerekeye imikoreshereze inoze y’amafaranga.
Ati “Iki cyiciro tukirangije tutanyuzwe n’ibisobanuro muduhaye ku bijyanye no gukoresha amafaranga icyo yagenewe kuko namwe ntekereza ko iyo mubireba mubona ko ni agatonyanga katagira icyo gahindura.”
Muhakwa yavuze ko ukurikije ingengo y’imari ijya mu gusana imihanda n’ibyo babonye igihe basuraga ibikorwaremezo, basanze hari igikwiye gukorwa kidasanzwe gikorwa kugira ngo ayo mafaranga ntakoreshwe mu gusana ibintu bizamara amezi abiri.
Ati “Icyo twifuza ni uko amafaranga agenwa mu gusana imihanda, kuyibungabunga no kuyitaho koko bigira umumaro, ntiduhore mu kuvuga ngo mu mwaka dusannye gatatu cyangwa kane. Ntabwo ari ikintu twavuga cyiza kandi yakoreshwa neza hagakorwa ibimara igihe hatabayeho guhora abantu basana.”
Amafoto: Nzayisingiza Fidele



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!