00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo numva uko abantu bamara amezi abiri barabuze amazi bikoreye ijerekani mu gihugu nk’iki -Senateri Uwizeyimana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 August 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari amazi menshi nyamara akaba atagera ku baturage, by’umwihariko mu bihe by’impeshyi bikaba ingutu kuko hari abashobora kumara ukwezi cyangwa abiri bajya kuvoma.

Yabigarutseho ku wa 3 Kanama 2026 ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena ibiri gukorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya by’inganda.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko u Rwanda rufite amazi menshi ku buryo mu bihe bitandukanye hari n’aho yagiye asenyera abantu ariko byagera mu mpeshyi akabura burundu.

Ati “Ikibazo cy’amazi rimwe baratubwira ngo amazi ni menshi. Rimwe baratubwira mu bihe by’imvura ngo amazi arasenyera abaturage. Tumaze iminsi dukora ku bikorwa bijyanye n’ibiza aho amazi yasenyeye abantu pe, rimwe ni menshi, ubundi abaturage ntayo bafite, ibyo bintu mubisobanura mute? Harabura iki kugira ngo n’aya mazi ava ku nyubako ndende abantu bubaka akagenda asenyera abantu, ikibazo kijyanye no gutunganya amazi, cyangwa se kugira imashini zisukura amazi akagaruka mu baturage gukoreshwa.”

Uwizeyimana yasobanuye ko amazi y’imvura akwiye gufatwa agatunganywa akajya yifashishwa mu bikorwa byo kuhira, ubwubatsi n’ibindi aho kwifashisha ayatunganyijwe na WASAC.

ATI “Amazi akayoborwa ahantu mu bishanga hakaba hari imashini ziyatunganya akagaruka mu baturage gukoreshwa kuko no mu bituma tuyabura, umuntu woza imodoka, uvomera ubusitani, ukata icyondo cyangwa sima ari kubaka bose bakoresha amazi ya WASAC.”

Yasobanuye ko mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi, byaberetse ko ikibazo u Rwanda rufite atari amazi ahubwo ikibazo kiri mu buryo akwirakwizwamo.

Ati “Uwo mukino na wo ntabwo tuwumva. Amazi arahari ahagije ariko ikibazo kiri mu kuyakwirakwiza. Njyewe ntabwo mbyumva ko abantu bashobora kumara ukwezi, amezi abiri barabuze amazi bikoreye ibijerekani mu gihugu cyiza nk’iki. Mudusobanurire ikibazo gihari gituma hariho igihe haboneka amazi menshi n’igihe cyo kuvuga ngo amazi ntayo, ibisobanuro baduha [muri WASAC] bikaba ari ukuvuga ngo ni mu mpeshyi, amazi yarakamye, hariho imigezi yakamye, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza? Ibisobanuro baduha byose ntibyumvikana.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Damien Murwanashyaka yabwiye Abasenateri ko ikibazo cy’ikwirakwiza ry’amazi hamwe gikomwa mu nkokora n’imiyoboro ishaje ituma ubu arenga 31% ameneka atageze ku baguzi.

Ati “WASAC icyo igamije ni ugucuruza amazi ku Banyarwanda n’abandi bose ntabwo yakwima amazi abaturage ariko nka Guverinoma muri rusange icyo turi gukora ni ukugira ngo twongere amazi n’imiyoboro ishaje tuyisane.”

Yavuze ko mu bihe by’impeshyi abantu baba bafite uburyo bwo gufata amazi ariko mu bihe by’impeshyi baba batayafite, hakiyongeraho ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutunganya amazi kuko iyo amazi y’imigezi yagabanyutse n’agera mu nganda ngo atunganywe aba make.

Inkuru bifitanye isano:

Amazi angana na metero kibe ibihumbi 390 WASAC iba igomba gutunganya ntaboneka

Senateri Evode Uwizeyimana ntiyumva uburyo abaturage babuze amazi mu gihe hari ikindi gihe aba abasenyera
Minisitiri Murwanashyaka yijeje ko mu gihe cya vuba ikibazo cy'amazi kizaba amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages