Yabitangaje ku wa 25 Mata 2025, mu gikorwa cyahuriyemo abakozi ba WASAC na REG bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi babo.
Umuyobozi wa Wasac, Prof Omar Munyaneza, yibukije ko abari bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka ko ari inshingano zabo kugira ngo baharanire ko bitazongera kubaho ukundi.
Ati “Kwibuka biduha inshingano yo kwimakaza amahoro, ubutabera, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ko twe ubwacu nk’abakozi ndetse n’abo duha serivisi buri wese agira amahirwe angana n’aya mugenzi we ntawe uhejwe cyangwa ngo arutishwe mugenzi we kuko ari ryo pfundo ryo kugira ubumwe no kubaka u Rwanda twifuza.”
Yakomeje ashimangira ko kwibuka ari inshingano yo gukora ibishoboka byose ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yagaragaje uruhare inzego z’ubuyobozi zagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ntabwo Jenoside yari bukunde iyo hataza kuba inzego za Leta zibijyamo, inzego za gisirikare z’icyo gihe.”
Yakomeje avuga ko kubera Jenoside yabaye yateguwe n’izo nzego za Leta ari yo mpamvu habaho kwibuka muri izo nzego hazirikanwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo no kwibukiranya ko abantu batagomba guheranwa n’amateka mabi.
Ati “Ni yo mpamvu ari byiza ko no mu nzego zitandukanye z’imirimo twibuka tukongera kwiyegeraya n’abantu bahuriye ku murimo umwe tukazirikana amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, tukanibukiranya ko tutagomba guheranwa nayo.”










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!