00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jenoside ntiyari gushoboka inzego za Leta zitabigizemo uruhare-Abimana wa Mininfra

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 April 2025 saa 07:20
Yasuwe :

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari gushoboka inzego za Leta zirimo n’izishinzwe umutekano iyo zitabigiramo uruhare.

Yabitangaje ku wa 25 Mata 2025, mu gikorwa cyahuriyemo abakozi ba WASAC na REG bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi babo.

Umuyobozi wa Wasac, Prof Omar Munyaneza, yibukije ko abari bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka ko ari inshingano zabo kugira ngo baharanire ko bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Kwibuka biduha inshingano yo kwimakaza amahoro, ubutabera, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ko twe ubwacu nk’abakozi ndetse n’abo duha serivisi buri wese agira amahirwe angana n’aya mugenzi we ntawe uhejwe cyangwa ngo arutishwe mugenzi we kuko ari ryo pfundo ryo kugira ubumwe no kubaka u Rwanda twifuza.”

Yakomeje ashimangira ko kwibuka ari inshingano yo gukora ibishoboka byose ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Abimana Fidèle, yagaragaje uruhare inzego z’ubuyobozi zagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ntabwo Jenoside yari bukunde iyo hataza kuba inzego za Leta zibijyamo, inzego za gisirikare z’icyo gihe.”

Yakomeje avuga ko kubera Jenoside yabaye yateguwe n’izo nzego za Leta ari yo mpamvu habaho kwibuka muri izo nzego hazirikanwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo no kwibukiranya ko abantu batagomba guheranwa n’amateka mabi.

Ati “Ni yo mpamvu ari byiza ko no mu nzego zitandukanye z’imirimo twibuka tukongera kwiyegeraya n’abantu bahuriye ku murimo umwe tukazirikana amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, tukanibukiranya ko tutagomba guheranwa nayo.”

UmuyoboziUmuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko kwibuka bituma amateka y'u Rwanda atibagirana
Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, yashimiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abakozi ba Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutusi
Rwagasana Ernest wahoze akora muri Electrogaz yashimiye ingabo z’inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zigashyiraho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bacana urumuri rw'icyizere
Abayobozi mu nzego zitandukanye bacana urumuri rw'icyizere
Rwagasana Ernest wahoze akora muri Electrogaz yashimiye ingabo z’inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zigashyiraho Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abo mu miryango y'abazize Jenoside bashyize indabo ku rwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .