U Bubiligi bwakolonije u Rwanda nyuma y’u Budage bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi, kuva ubwo butangiza politiki y’ivangura n’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.
Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”
Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Ku wa 14 Gicurasi 1910, hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.
Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, bakatakata ubutaka bw’u Rwanda busigara ari buto cyane ugereranyije n’uko bwahoze.
Perezida Kagame yagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bajyanywe muri ibyo bihugu atari u Rwanda rwaboherejeyo, byagizwemo uruhare n’abakoloni.
Ati “Kugira ngo rero aho bisanze muri ibyo bihugu babwire abantu ngo nimuhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba ushaka kubikora birukanane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ukoresha ukuri cyangwa ushaka amahoro ugomba guha abantu uburenganzira bwabo. Iyo udahaye abantu uburenganzira bwabo baraburwanira.”
U Bubiligi bukwiriye guterwa isoni n’ibyo bukora
Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.
Ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”
Yongeyeho ati “Twebwe uko twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko twirwaziza dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro! Tugiye kuzira ko tungana na bo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”

Turaza kubibutsa ko batadushinzwe
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda nta gihugu gikwiye kurubuza amahwemo nk’uko u Bubiligi bwabigenje kugeza bwanze ambasaderi Vincent Karega bumuhora ubusa.
Ati “Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu ashobora kuba atarakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza ko atari ko bimeze.”
Yavuze ko mu mikoro make igihugu gifite n’umutima n’ubushake bitagira aho bigarukira, u Rwanda rwiteguye guhangana na bo.
Ati “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana na bo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe twebwe byatunanira? aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi. Abanyarwanda bitarajyamo, ko bakwiririye kuba bo, kuba Abanyarwanda, tudakwiriye kuba aba bandi badukolonije, rwose tukabiyuhagira.”
Yashimangiye ko Abanyarwanda bahora biteguye kubana n’abandi mu mahoro, bashyira imbaraga mu bibateza imbere.
Ati “Ni yo nzira turimo yo kuba twebwe, ntabwo twaba abandi, tukabana n’abantu, tugahana amahoro tukikorera ibyo tugomba gukora biduteza imbere bikaba ari byo dushyira imbere yacu. Abanyarwanda tugashyira hamwe tukumva inzira yacu turimo itwubaka, ibitekerezo bitandukanye bikajya hamwe tugakorera igihugu cyacu tugahangana n’abashaka kudusenya.”
Muri Gashyantare 2025, u Rwanda rwahagaritse amasezerano y’ubufatanye yari hagati yarwo n’u Bubiligi arebana n’imishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.
Abanyarwanda twitegure kurwanirira uburenganzira bwacu
Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari ruvunanye cyane kugeza ubwo bamwe bahasize ubuzima, asaba abariho ubu kwitegura kwitanga no kwibabaza baharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Abanyarwanda twitegure guharanira uburenganzira bwacu. Ni ngombwa kurwanira uburenganzira bwacu. Dufite impamvu turwanira, sinzi ko ubushake ari bwo bwabura. Ntibikatubemo. Rero ibi bavuza induru bavuga ngo, ibihano, ubu buracya twapfuye kubera ibihano. N’ababiteye ni bo basaba ibihano? Hari n’abo ubaza ngo kubera iki ufata ibi bihano? Barakubwira ngo ntabwo mbizi ariko Ababiligi batubwiye ko hari ibiri kuba, ugiye gufata icyemezo wowe ntunabizi icyo ubifatiye ariko kubera ko hari uwabikubwiye wundi ufite inyungu ze.”
Perezida Kagame yahamije ko u Rwanda nta muntu rushotora cyangwa rwanduranyaho ahubwo rwo rushishikajwe no gukorera iterambere ryarwo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!