Ni umuco umaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko iyo iminsi mikuru yegereje, yaba Ubuyobozi bwawo cyangwa ubw’ibigo bitandukanye bihakorera usanga bakora amanywa n’ijoro bashakisha uko bawurimbisha imitako ku buryo bunogeye amaso.
Ukwezi kugiye kwirenga abafite ubuhanga mu kurimbisha ahantu hahurira abantu benshi bataryama, barara bakora iyo bwabaga ngo imirimo yo kurimbisha Umujyi wa Kigali yihute iminsi mikuru izasange ushashagirana.
Iyo uzengurutse kuri ubu mu Mujyi wa Kigali cyane ku mihanda minini, uhasanga abakozi bakora iyo bwabaga ngo barimbishe uyu mujyi.Uretse kurimbisha umujyi wa Kigali, imyiteguro y’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani irarimbanyije mu nguni zose.
Amatara ya Noheli, ibirugu, imitako n’ibindi bigaragaza ko iminsi mikuru yegereje byatangiye gutegurwa mu nguni zose za Kigali uhereye ku bacuruzi, mu nkengero z’imihanda, ahahurira abantu benshi n’ahandi.
Ni imyiteguro ifite byinshi isobanuye dore ko imyaka yari ibaye ibiri abantu batabasha kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe mu bwisanzure bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyaribasiye Isi nzima.




















Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!