Umukuru w’Igihugu witabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje inshuro zitabarika ibirubangamiye.
Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuducecekesha mu gihe hari ibibazo by’umutekano bibangamiye igihugu cyacu. Nta muntu n’umwe uzaducecekesha.”
“Twamaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twagaragaje ibibazo, twasabye RDC kubikemura, barabyanze. Ntituzagire indi nama imeze nk’izo twagize.”
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwisirisimba inyuma y’ibibazo, avuga ko ikiri kuba ari intambara ishingiye ku bwoko imaze igihe kinini itutumba, kwima abantu uburenganzira bwabo no gutera u Rwanda.
Ati “Mugomba guha abantu uburenganzira bwabo, mugatera intambwe hanyuma mugakemura ibibazo.”
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara iri kuba yatangijwe na RDC, ko nta hantu na hamwe u Rwanda ruhurira nayo. Ati “Twarayikorejwe, dusabwa kuyigira iyacu. Ntabwo byashoboka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bikwiriye ko ikibazo gihabwa agaciro gakwiriye, hagashakwa umwanzuro urambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inama yabereye i Dar es Salaam ari iy’amateka, kuko itanga ibisubizo by’ako kanya n’iby’igihe kirekire mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere muri rusange.
Inama y’abakuru b’ibihugu yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo na M23.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!