Yabigarutseho ku wa 7 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Karere ka Nyarugenge, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Nduhungirehe yasobanuye icyo kwizihiza uyu munsi bivuze, agaragaza ko ari umuco w’Abanyarwanda kuva kera.
Yavuze ko nta Muganura ushobora kubaho nta bumwe buhari ndetse ko ari yo mpamvu abakoloni babanje guhagarika Umuganura bakigera mu Rwanda.
Ati “Ubumwe nibwo shingiro ya byose mu byo dukora, iki gihugu cyasenywe no kutarangwa n’ubumwe kandi cyubakwa no kugira ubumwe. Nta Muganura wabaho nta bumwe buhari.”
Yakomeje avuga ko uretse ubumwe, Umuganura ushingiye ku zindi ndangagaciro zirimo umurimo, gukunda igihugu, ubupfura no kwigira.
Yagaragaje ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ndetse no kureba uburyo ibitaragenze neza byakosorwa mu gihe kiri imbere.
Ati “Dufata umwanya tukishimira ibyagezweho, umusaruro wabonetse tukawushimira Imana ariko tukanareba ku bitaregezeho neza, tukaganira ku bikwiye kongerwamo imbaraga, gukosorwa kugira ngo umusaruro w’umwaka utaha uzagende neza.”
Nduhungirehe yabwiye abitabiriye ibi birori ko kuba ku munsi w’Umuganura habamo umuco wo gusangira umusaruro n’inzoga, bitavuze ko ari ukuzinywera gusinda cyangwa kwiyangiza.
Ati “Kuri uyu munsi w’Umuganura, dusangira inzoga, ariko kuzisangira bivuze ko ari ikimenyetso cy’ubusabane hagati y’Abanyarwanda, ntabwo ari ukuzinywa kugira ngo tuzimare cyangwa ngo umuntu asinde.”
Yabigarutseho nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije abaturage cyane cyane urubyiruko birimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yavuze ko kuba ibi bibazo bisigaye byariyongereye cyane ari ukubera ko ababyeyi basigaye batatira inshingano zabo zo kwita ku bana babo igihe bakiri bato.
Ati “Nko mu Mujyi wa Kigali hari ababyeyi duhamagara ubonye umwana we ku muhanda, akakubwira ngo uwo mwana mumujyane yarananiye, ibyo ntabwo ari iby’i Rwanda.”
Yabibukije ko bafite inshingano zo kurindira umutekano abana babo ndetse no kubafasha kuzavamo abantu baziteza imbere ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange mu gihe kizaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!