00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gihugu cyabwirwa ko kizaterwa ngo kireke kwirinda – Minisitiri Dr. Bizimana

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 March 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yashimangiye ko kuba u Rwanda rwarashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntaho bihuriye n’ibinyoma bivugwa ko rwavogereye ubutaka bwayo.

Kuva umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2024, Guverinoma ya RDC n’ibihugu bimwe by’i Burayi byakajije umurego mu gushinja u Rwanda ibinyoma birimo kuba rwarohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi birego u Rwanda rwabiteye utwatsi inshuro nyinshi ndetse rubivuguruza rukoresheje ibimenyetso bifatika, icyakora rugahamya ko ku mupaka warwo na RDC hashyizwe ingamba z’ubwirinzi zikumira ko hagira uwahungabanya umutekano w’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro Minisitiri Bizimana yahaye urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubusugire bw’ibindi bihugu, kandi na byo bigomba kubahiriza ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda.

Ati “Ibihugu by’abaturanyi bigomba kubahiriza imibereho, uburenganzira bwo kubaho bw’Abanyarwanda nk’uko natwe twubahiriza uburenganzira bwo kubaho bwabo. Ntawe dutera. Hari abantu basebya u Rwanda […] bagafata umugani w’Ikinyarwanda ngo ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’ noneho bakabihindura bavuga ngo u Rwanda rugendera kuri uwo mugani rutera ibindi bihugu. Ngo ni rwo ruhora rubitera.”

U Rwanda rwasobanuye kenshi ko abarwanyi ba M23 bubuye intwaro mu mpera za 2021 baturutse muri Uganda, bityo ko ntaho rukwiriye guhurizwa n’intambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC.

Yongeyeho ati “Kwirinda ko uterwa bivuga gushyiraho ingamba zose zo kwiyubaka kugira ngo uwaza guhungabanya umutekano wawe, imibereho yawe muhangane. Ngicyo icyo bivuga ariko hari abatubeshyera ko M23 igizwe n’Abanyarwanda…Abo ni inyangarama, ni abanga kureba kandi ingero zirahari.”

Yatanze urugero rw’igihe Perezida Tshisekedi wa RDC yiyamamarizaga kuyobora igihugu cye, aho yatangaje ko yiteguye gutera u Rwanda agakuraho ubuyobozi bwarwo kandi akazabikora yibereye mu gihugu cye.

Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko gushyiraho ubwirinzi hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage n’umutekano w’igihugu muri rusange kuko hari ibihugu byigambye gukuraho ubuyobozi ndetse bigatangira no gutegura uwo mugambi, ku buryo bisaba ingamba z’ubwirinzi zikomeye kugira ngo uwo mugambi mubisha utazashyirwa mu bikorwa.

Ati “Niba u Rwanda rushyizeho ubwirinzi tukajya ku mupaka tukarinda ubwirinzi bw’igihugu kubera ikibazo cyavuye mu mahanga, twitirirwe ko ari twebwe twateye? Niba Abanye-Congo bicwa, mwabonye Abatutsi batwikwa bakabagwa ku mugaragaro, ari ubuyobozi bwa Congo bubiyoboye noneho abana cyangwa urubyiruko rukomoka kuri abo bantu biciwe ababo nibahaguruka bakarwana bavuga bati ‘turimo turicwa’ ibyo byitirirwe u Rwanda? Oya.”

Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kumenya neza ko ari inshingano zabo kurinda igihugu no kukirwanirira.

Ati “Tugomba gukomeza kubaha ubusugire bw’ibihugu, tukabana nabyo neza ariko tukamenya kwirinda. Tukabyubaha, tukanabasaba ko batwubaha natwe tukabana, ni cyo cyifuzo cy’u Rwanda. Kandi ibyo birahagije tubanye tukagira ubuhahirane bakabaho mu mahoro tukabaho mu mahoro, icyo ni cyo cy’ingenzi. Ariko mukitegura gukorera igihugu no kukirinda.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko igihugu cyose cyabwirwa ko kizaterwa cyahita gishyiraho ubwirinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .