00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta demokarasi nta terambere ryabaho mu gihugu- Prof Shyaka

Yanditswe na

Evariste Twagirayezu

Kuya 26 September 2015 saa 08:13
Yasuwe :

Ibiganiro byatumiwemo impuguke mu bya Politike kuri uyu wa gatanu mu Rwanda, hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, hagaragajwe ko abaturage ari bo ba mbere bagomba kugira uruhare muri demokarasi ariko Leta ikababa hafi.

Mu byahurijweho n’izi mpuguke, ni ukwerekana ko nta terambere ryagerwaho hatari demokarasi; kandi abaturage akaba aribo bagomba kubigiramo uruhare, bitandukanye no kumva ko bireba inzego nkuru z’igihugu.

Izi mpuguke zigaragaza ko ibisubizo byose kuri Demokarasi, bituruka ku bitekerezo by’abaturage, ibinoze bigashyirwa mu bikorwa, ibitanoze bikanononsorwa. Bitandukanye no kumva ko inzego nkuru za Leta, arizo zitanga imirongo ngenderwaho kandi abaturage bakabigizemo uruhare.

Hari indangagaciro zifitwe n’abanyarwanda, aho bazi neza ko ubutegetsi atari ubw’abanyapolitike, ahubwo aribo bukorera. Bahamya ko ubuyobozi bwiza bushimangira imiyoborere myiza, kandi ko igomba kugirwamo uruhare n’abaturage.

Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ashimangira ko nta demokarasi yagerwaho hatari iterambere. Gusa ngo nubwo ibihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda bigikura inkunga mu bihugu bikize, ngo ibi ntibyakuraho guharanira ubusugire no kubaka demokarasi ibereye abaturage.

Yagize ati “Ntabwo twagira itembere mu by’ubukungu, ngo ugire inzego zikora, abantu batabigizemo uruhare, nta demokarasi ihari, ibisubizzo byagiye biboneka ntibyari gushoboka bidashingiye ku baturage, bidashingiye kuri iyo demokarasi; kuba demokarasi yashinga imizi hari iterambere rijyana nayo, ntabwo demokarasi ari amagambo, gukorana n’amahanga turabikeneye, ariko icyangombwa ni uko igihugu ukwacyo cyaharanira kwishakira ibisubizo byihuta, ni urugendo ariko kuvana inkunga hanze, ntibyatubuza kubaka demokarasi uko tubyifuza.“

Tito Rutaremara Senateri mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, asanga demokarasi ishingiye ku iterambere ishoboka ariko ngo ni urugendo.

Ati “Demokarasi ntabwo ari ikintu ubona uwo munsi, igenda yubakwa buhoro buhoro, hari ibihugu byayigezeho byayitangiye gahoro gahoro nkatwe, abaturage bayitangaho ibitekerezo, birashoboka rero ariko ni ibintu bisaba kubyubaka gahoro gahoro, ibyo bihugu bikomeye ntibizakubeshye, ko demokarasi byayigezeho umunsi umwe.”

Ibi biganiro byahuje izi mpuguke zirimo abarimu ba za kaminuza zo mu Rwanda, urubyiruko rwiga muri izi Kaminuza rukurikirana ibirebana n’ubuyobozi n’imiyoborere.

Ibi biganiro si ubwa mbere bibaye, mu kwezi gushize kwa Kanama byari byabaye, hagamijwe kunoza umurage wa Demokarasi ujyanye n’iterambere ry’abaturage, wasizwe na Perezida wa Ethiopiya Meles Zenawi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bafatwa nk’abimakaza iyi Politike.

Senateri Tito Rutaremara
Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages