Kuva intambara M23 ihanganyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangira, ubuyobozi bw’iki gihugu bwakunze gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.
Kuva icyo gihe abayobozi ba RDC batangiye kugenda amahanga basaba ibihugu n’imiryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.
Ibihugu nk’u Bubiligi n’u Bwongereza byashinjwe kenshi n’u Rwanda kubogama, byumvise iki cyifuzo cya RDC, bitangaza ko byafatiye u Rwanda ibihano.
Uku kubogama k’u Bubiligi kwanatumye Leta y’u Rwanda ihagarika imikoranire yari ifitanye n’iki gihugu mu bijyanye n’iterambere.
Mu Kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Busuwisi, RTS Info yagarutse kuri iyi myitwarire y’amahanga akomeje gukangisha u Rwanda ibihano.
Yavuze ko u Rwanda nta bwoba rutewe n’ibihano cyangwa guhezwa mu bijyanye na dipolomasi, kuko icyo rushyize imbere ari umutekano.
Ati “Ntabwo dutewe ubwoba no guhezwa mu buryo bwa dipolomasi, nta bwoba dutewe n’ibihano. Icyadutera ubwoba ni uko igihugu cyacu n’abaturage baba badatekanye.”
Ubwo M23 yafataga Goma, muri uyu mujyi hatahuwe intwaro n’inyandiko bigaragaza ko Ingabo za FARDC n’ihiriro ryazo ririmo Ingabo z’u Burundi, iza Afurika y’Epfo n’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bari bafite umugambi wo gutera u Rwanda.
Ni igitero cyari kigamije gushyira mu bikorwa umugambi wagiye ugaragazwa na Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bavuze kenshi ko bafite intego yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gutinya ibihano, u Rwanda ruhangayikishijwe n’imigambi nk’iyi icurirwa hakurya y’imipaka.
Ati “Ibiduteye ubwoba ni ibishobora guhungabanya umutekano wacu kurusha ibihano mpuzamahanga. Twanyuze mu bihe bigoye mu 1994, u Rwanda ntiruzigera rwemera ko ibyabaye byongera kuba ku butaka bwacu kubera uriya mutwe w’Abajenosideri usigaye ufashwa na Guverinoma ya Congo.”
Amb. Nduhungirehe atangaje ibi nyuma y’iminsi mike u Bwongereza butangaje ko bwahisemo gufatira u Rwanda ibihano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ingamba zo gufatira u Rwanda ibihano zafashwe n’u Bwongereza bubyita igisubizo mu gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ukubogamira ku ruhande rumwe, ndetse ari ibintu byo kwicuza.
Yatangaje ko Guverinoma ya Congo ari yo ifite byinshi byo gusubiza kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose rwaba urw’imbere muri iki gihugu cyangwa mu Karere. MINAFFET igaragaza ko nubwo bimeze bityo Kinshasa ikomeza kwitarutsa ibikorwa bibisha byayo ku mpamvu z’uko nta gitutu ishyirwaho cyo guhagarika iyi myitwarire idahwitse, ikubiyemo no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’abayobozi ba EAC na SADC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!