Ibi Murangira yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru.
Yagaragaje ko Nshimiye Joseph na bagenzi be babiri bakurikiranyweho ubujura bushukana bakoze binyuze mu kigo cyabo cya Gold Planning A.I [Artificial Intelligence], maze bikubira amafaranga y’abaturage.
Bivugwa ko aba batatu baregwa arenga miliyoni 100 Frw.
Ngo byakorwaga basaba ko umuntu agura robot yifashishije ikoranabuhanga hanyuma ngo bitewe n’agaciro kayo ikajya yungukira uwayiguze amafaranga.
Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu, RIB imaze guta muri yombi Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro na Barahinguka Serge bari bafatanyije.
Yavuze nubwo hafashwe abakekwaho gukorana na Nshimiye we yabuze asaba ko yari akwiye kwishyiriza uru rwego.
Ati “Babiri barafashwe ariko uwitwa Nshimiye Joseph aracyashakishwa. Ngira ngo aho ari ashobora kuba afite smartphone, ubu butumwa mubumungerezeho ni byiza ko yakwitanga kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro kuko ntaho ukuboko k’ubutabera kutagera.”
Murangira yavuze ko uhamagajwe na RIB aba akwiye kuyitaba kuko atari buri gihe abantu bahamagajwe na yo ngo bafungwe.
Yakomeje ati “Ni byiza ko iyo baguhamaye uzza ukitaba. Ushobora kuza ukabazwa ukanataha ni byiza ko iyo uhamagawe mu bugenzacyaha uraza wememye ukitaba.”
RIB yasobanuye ko tariki ya 7 Mutarama 2023 aribwo abantu barindwi bayigejejeho ikirego.
Nshimiye Joseph uri guhigishwa uruhindu yari asanzwe afite inshingano mu ikipe y’Umujyi wa Kigali y’umupira w’Amaguru, AS Kigali.
VIDEO: Umuvugizi wa @RIB_Rw, @Murangira_BT, yemeje ko Nshimiye Joseph, ari mu bahamagajwe n'uru rwego kugira ngo babazwe ku byaha by'ubwambuzi bushukana bakekwaho. pic.twitter.com/eTt7DQOXhB
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 20, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!