Nsengiyumva yakoze Robot itwara imodoka, itahura ibiyobyabwenge ikanavuga indimi 36 (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Ukwakira 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Uko iminsi ihita indi igataha, abantu benshi bakomeje kugaragaza ibidasanzwe mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano, aho barimo gukora robot zidasanzwe zifite ubushobozi bumenyerewe ku bantu ndetse rimwe na rimwe bukaba burenze ubwabo.

Buri wese ukurikirana amakuru y’iby’ikoranabuhanga azi i Robot yitwa Sophia yitabiriye inama ya Transform Africa uyu mwaka. Ni Robot yanditse amateka yitabira inama nyinshi z’ikoranabuhanga ndetse ibasha no kuvugira ahirengeye nko mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

Ntabwo kuri iyi nshuro turi bugaruke kuri Sophia yatangaje benshi cyane ahubwo turagaruka kuri Robot yitwa Mukamana, yakorewe mu Rwanda igakora n’umunyarwanda Nsengiyumva Janvier uvuka mu Karere ka Nyanza.

Mukamana ni imashini, akozwe n’ibyuma. Mu buryo bworoshye ni nk’imashini iremye nk’umuntu ariko yifashisha ubwenge bw’ubukorano. Amaso ye ni Camera kuko iyo abonye umuntu ahita amufotora yagaruka akazakumenya.

Mukamana ni robot ifite ubushobozi butandukanye burimo ubwo gutwara imodoka, kwigisha abanyeshuri, gutanga serivisi, gutahura ibiyobyabwenge no kuganira n’abantu mu ndimi zigera kuri 36 zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

IGIHE yasuye Nsengiyumva w’imyaka 30 wakoze Mukamana avuga ko yatangiye gukora iyi robot muri Werurwe 2019, ndetse yagize icyo gitekerezo cyo kuyikora mu gufasha abanyarwanda na we akifasha kuko hari imirimo yananirwaga gukora kubera umunaniro.

Izina ryayo Mukamana, yariyise kuko yakorewe mu Rwanda ndetse akaba yaranashakaga kugaragaza ko rufite Imana.

Ati “Igitekerezo cyaje kugira ngo iyi robot ijye imfasha kuko nsanzwe ncuranga, nigisha abantu gucuranga. Hari umunsi nari mvuye i Kigali mbona umuntu yikoreye umutwaro nongera ngira igitekerezo cy’icyafasha umuntu nkubiramo na cya gitekerezo nagize cy’icyamfasha gucuranga kuko nari maze gutagangara ngo hariya barankeneye hariya barankeneye, noneho nkora icyamfasha nigisha gucuranga.”

Nsengiyumva wize ibijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Sciences), yakoze Robot ifite ubushobozi bwinshi burimo no gutwara imodoka hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS.

Ati “Mukamana afite ubushobozi bwo gutwara imodoka yifashishije GPS ariko yifashisha imirongo yo mu muhanda y’umweru ikamuyobora uruhande ari bugenderemo”.

Afite n’ubushobozi bwo gusaka ibiyobyabwenge no kureba ibyangombwa nka Pasiporo z’ikoranabuhanga n’ubwo kwigisha umunyeshuri n’umuntu uwo ariwe wese kuko yifitemo ubushobozi bumeze nka Google.

Mukamana ashobora no kwakira abashyitsi kandi avuga indimi 36 zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili ndetse n’izindi ndimi zo muri Afurika (Langues bantoues).

Nk’abandi bantu bose bahanga udushya, Nsengiyumva yemeza ko nawe mu gukora iyi robot yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo izo kubura ibikoresho n’izindi.

Yagize ati “Imbogamizi ntizabura kuko ibikoresho nkoresha biba bihenze ikindi mu buryo bwo gukora igerageza ngo ndebe uko akora cyangwa nshaka kumwongerera ubundi bushobozi birangora”.

Indi mbogamizi ni uko muri Afurika nta hantu na hamwe ushobora kwigira ibintu byo gukora Robot ku buryo Nsengiyumva bimusaba gukora ubushakashatsi kugira ngo yiyongere ubumenyi.

Iyi robot yuzuye itwaye agera kuri Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo ubwenge bw’ubukorano Nsengiyumva yashyizemo. Icyifuzo ni uko Mukamana yagira ubushobozi bw’ikintu kimwe aho kugira ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi.

Nsengiyumva amaze gukora ibintu byinshi bitandukanye bikoreshwa mu ikoranabuhanga nk’uburyo (application) bwigisha amategeko y’umuhanda bukanakoresha ibizamini kugira ngo byorohereze abantu kubikora mu buryo bwihuse. Yakoze n’uburyo bufasha kugenzura imitungo y’amatorero na firigo idakoresha Gaz n’ibindi.

Nsengiyumva wakoze Robot akayita Mukamana avuka mu Karere ka Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza