Auckland University of Technology yasabye icyo kiganiro, iri mu za mbere zikomeye muri iki gihugu, ikagira umwihariko wo guhuza abanyeshuri n’isoko ry’umurimo.
Ifite abanyeshuri barenga ibihumbi 26, barimo n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu 96.
Yiswe kaminuza mu 2000 ariko kuva mu 1895 yari ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ubu ufite abanyeshuri barenga 1000 bari kwigira impamyabumenyi y’Ikirenga, Ph.D, ikaba imaze kunyuramo n’abarenga 150.
Ikiganiro cyatanzwe ku wa 21 Gicurasi 2025, cyibanda ku byaranze u Rwanda n’uko rwateye imbere mu myaka 31 ishize.
Cyitabiriwe n’abarimo n’Umuyobozi wayo Dr. Damon Salesa n’abashakashatsi bayo mu nzego zitandukanye.
Sangwa yagarutse ku buryo u Rwanda rwakoze ibikomeye mu guteza imbere inzego zarwo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, ubuzima ,ubuhinzi n’ubworozi ,ubucuruzi ndetse n’imitangire ya serivisi anagaruka kuri gahunda ya Visit Rwanda.
Abitabiriye batunguwe n’inzira igoye u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje aho rugeze ubu nyamara rwari rwarashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba ruri mu bihugu ntangarugero ku Isi.
Batangajwe kandi n’uburyo u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye n’ubuvuzi nk’ubw’indwara zikomeye nka kanseri, umutima, bikajyana n’ibikorwaremezo, hatibagiwe n’uburyo rukataje mu kubungabunga ibidukikije.
Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande basabye imikoranire n’ubufatanye hagati Auckland University of Technology na kaminuza zo mu Rwanda mu rwego rwo gutanga buruse ku banyeshuri, hitawe ku by’ibanze u Rwanda rukeneye.
Umuyobozi wa Auckland University of Technology, Dr.Damon Salesa, yavuze ko bazakomeza gutanga buruse ku Banyarwanda mu mashami akenewe cyane cyane nko mu bijyanye no guteza imbere ingufu zisubira hamwe na n’ikoranabuhanga.
Yanashimiye kandi aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse yemeza ko ateganya kurusura kugira ngo yihere ijisho iterambere ryarwo.
Ni ikiganiro gitanzwe nyuma y’uko Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande, ku wa 3 Gicurasi 2025, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikorerwa na none mu Mujyi wa mu Mujyi wa Auckland.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!