Icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyasomewe mu ruhame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023.
Aimable Nkuranga na mugenzi we Bagire Eugène bakurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo kuvunja amafaranga binyuranyije n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke.
Ni ubwambuzi bivugwa ko bwakorewe abaturage babarirwa muri 260 bo mu bice bitandukanye by’igihugu, bagiye bakangurirwa gushora amafaranga muri ubu bucuruzi ariko byagera nyuma ikoranabuhanga rikifunga, bakabura intama n’ibyuma kuko batigeze bahabwa amafaranga bashoye ndetse n’inyungu bizezwaga.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zikomeye, urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma Nkuranga akomeza kuburana afunzwe.
Ibijyanye no kuvunja mu buryo butemewe Nkuranga yaregwaga urukiko rwavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha kuko abo yakanguriraga ari bantu bakuru bashobora kwifatira icyemezo no kuba Bitsec atari amafaranga y’igihugu runaka yavunjaga.
Ibirebana n’Iyezandonke n’icyo kwihesha ikintu cy’undi na byo urukiko rumaze kubisuzuma, rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma Nkuranga akekwaho icyaha.
Kubera izo mpamvu urukiko rwategetse ko Nkuranga Aimable afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa.
Bagire Eugene ariko urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kuko atigeze aha uburenganzira abamugana ngo bigire mu ikoranabuhanga (systeme) bakoreshaga ahubwo byasabaga ko bamuha amafaranga.
Rwavuze ko uko bigaragara ari we uhagarariye Bitcoin ku buryo amayeri yabyo ayazi neza ngo ndetse yari azi ko bizafungwa.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Bagire Eugene akekwaho icyaha rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo adasibanganya ibimenyetso.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwavuze ko hari iminsi itanu abaregwa bafite yo kujuririra iki cyemezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!