00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkombo:Baratakambira RAB kubakiza igishorobwa kirira imyaka mu mirima

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 February 2017 saa 11:33
Yasuwe :

Abahinzi batandukanye bo ku birwa bigize umurenge wa Nkombo baravuga ko bugarijwe n’udusimba twitwa ibishorobwa tumunga imyaka mu murima, bagasaba ubuyobozi kubaha umuti wo kubirwanya kuko batagisarura bihagije.

Aba bahinzi baganiriye na IGIHE bavuga ko hashize igihe kinini iyi ndwara yibasiye ubuhinzi bakora bigatuma umusaruro bari biteze batawubona.

Theogene Nsekanabo ati “Igishorobwa ni agasimba kagenda mu butaka hasi, gakata ibihingwa bifite umuzi, ubu kirahari kitumereye nabi, umusaruro uragabanuka cyane. Iyo kinjiye mu murima aho wari gusarura ibiro 100 usarura 60, 40 ukaba urabihombye.”

Diama Yaason yunzemo ati “Igishobwa twe tukita igihombogoro, kiturira imyaka kinyuze munsi mu butaka, bigira ingaruka ku musaruro w’imyaka yacu kuko uratuba. Njyewe byarampobeye nko mu murima wa soya nakuragamo ibiro nka 60 ariko mbonamo ibiro 25.”

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko abafite ubuhinzi mu nshigano zabo bakwiriye kugira icyo bakora kugira ngo iki cyonnyi cye gukomeza kubangiriza ibihingwa byabo.

Niyonzima Vincent, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nkombo avuga ko iki gisimba kiba mu butaka hafi ya bwose buhingwa muri uyu murenge ndetse kikaba kimaze igihe kinini.

Yagize ati “Ni indwara y’igishorobwa, urebye muri rusange ni icyonnyi kuko ni ibisimba biba mu butaka, ikaba ari indwara imaze igihe kirekire, ubutaka bwa Nkombo hafi ya bwose kirimo, bigaragara ko nta gihingwa na kimwe icyo gisimba kitarya.”

RAB ivuga ko itabona umuti wo gutera mu mirima yose irimo ibyo bisimba

Uhagarariye RAB , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi mu ntara y’iburengerazuba, Nduwumuremyi Jeanine asaba aba bahinzi guhinga kare bakuramo ibyo bisimba kuko ngo hataboneka umuti uterwa muri buri murima.

Yagize ati “Ni igisimba kivamo ibivumvuri, ku Nkombo kiragaragara ntabwo ari icya none, icyo dushishikariza abahinzi rero iyo bahinga bagomba kubivanamo bya bindi binini bakabitwikira hanze y’umurima. Hari amagi asigara mu nsi ntabwo rero wavuga ngo uzabona umuti wo gutera mu mirima yose. Icyo tubwira abahinzi ni uko bahinga kare, ya magi akaza hejuru, izuba ryo kuva mu kwa gatandatu kugeza mu kwa munani rishobora kwica ya magi yose.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo buvuga ko umusaruro w’ibigori w’igihembwe kiri kurangira, uzagabanuka ukava kuri toni ebyiri n’igice kuri hegitari bateganyaga ko bazabona ukagera kuri imwe n’igice.Ku bishyimbo na ho ni uko kuko bateganyaga toni imwe n’igice bakaba basanga badashobora kurenza toni imwe kuri hegitari.

Ubu buyobozi bukvuga ko izuba ryacanye riri mu byatumye uyu musaruro ugabanuka ariko ahanini ari icyonnyi cy’igishorobwa cyabigizemo uruhare.

Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bavuga ko bugarijwe n'igishorobwa kibangiriza imyaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages