Aba baturage bavuga ko bagera k’uhagarariye serivise ya Irembo ari benshi, kandi nta murongo wa internet uboneka neza, bigatuma bagana aho bacurururiza za internet mu mujyi wa Kamembe.
Diamond Yasson ati “Nigeze kujyayo nshaka icyemezo cy’uko ntafunzwe ariko hano ntabwo bikunze gukunda kuko nta network tugira, usanga turi benshi ariko ubushinzwe akagerageza bikanga, kenshi bikanga tukajya Kamembe, urumva dukora urugendo rungana nk’amasaha ane tukajya muri cyber café, nimudufashe.”
Nsekanabo Theogene yunzemo ati “Nari nkeneye icyemezo cy’amavuko cy’umwana biba ngombwa ko mbanza kujya kwishyura ariko ngeze ku Irembo nsanga network ntayihari, biba ngombwa ko njya Kamembe, urumva nakoze urugendo rw’amasaha ane yose, kugenda no kugaruka.”
Iki kibazo aba baturage bakigejeje no ku Munyamabanga wa Leta muri Mnisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka, ababwira ko cyizakemuka nibamara kubona umunara kandi akaba agiye kubakorera ubuvugizi.
Ati “Ibyo twabivuzeho tuganira n’abaturage, intambwe ya mbere ni ugukemura ikibazo cy’itumanaho ku buryo bagira umurongo uhoraho, tunakoreraho ubuvugizi kuri Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga. Uruhare rwa kabiri, ni ukuvuga ngo na ya sosiyete yitwa Rwanda online, ubu ngubu bamaze kugira abantu bafasha abaturage bagera kuri 917 mu gihugu cyose, twabasabye ko bagira umuntu umwe muri buri Kagari, ubwo rero ni ukuvuga ngo birasaba ko muri uyu murenge bagombye kohereza abakozi batanu.”
Akomeza agira ati “Ingorane zihari ntabwo babohereza ubu ngubu kandi hano abaturage badafite umurongo wa internet , birumbikana ko twabanza tugacyemura icyo kibazo hanyuma tugasaba na Rwanda online ikohereza abakozi baza gufasha abaturage muri uyu murenge.”
Joseph Sindayiheba, Umuhuzabikorwa wa Irembo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, avuga ko iki kibazo ugisanga hafi mu bice byose bikora ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariko aakagaragaza ko kizakemurwa n’umunara bemerewe na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Ati “Mu turere twose bamwe mu baturage babona serivise z’Irembo mu gihe tukirwana na ya ntambara kugira ngo utu turere twose tubashe kubona iminara n’umurongo wa internet uhagije, Umurenge wa Nkombo na bo ni abanyarwanda kandi bagomba kubona serivise nk’uko Minisitriri yabitwemereye ko tugomba kubona umunara mu murenge wa Nkombo abaturage bakabona serivise zihagije kandi binyuze ku Irembo nk’uko bikwiye.”



















TANGA IGITEKEREZO