Copa Coca-Cola yakinwe bwa mbere mu 1998 atangirira muri Mexique ahuza abana bakiri bato agamije kubafasha kuzamura impano zabo.
Aya marushanwa ngarukamwaka yaje kugera mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’u Rwanda aho ategurwa ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, Leta na Bralirwa iyatera inkunga.
Uyu mwaka iri rushanwa ryabaye muri Gicurasi mu bahungu ryegukanwa na College de Gisenyi y’i Rubavu naho mu bakobwa igikombe gitwarwa na G.S Remera Rukoma mu batarengeje imyaka 16.
Niyonshuti Emérance w’imyaka 13 wari kapiteni w’ikipe ya G.S Remera Rukoma niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa byatumye atoranywa guhagararira u Rwanda mu mwiherero waberaga muri Afurika y’Epfo kuva tariki 3 kugera ku ya 10 Ukwakira 2017.
Muri uwo mwiherero, Niyonshuti na bagenzi be bavuye mu bindi bihugu nka Afurika y’Epfo, u Burusiya, Nigeria, Tunisia na Kenya bigishwaga umupira w’amaguru n’abatoza bakomeye nka Benni Mcarthy wahoze akinira amakipe yo mu Bwongereza arimo Blackburn Rovers na West Ham kuri ubu akaba atoza Cape Town City muri Afurika y’Epfo kimwe na Steven Piennar wahoze akinira Tottenham Hotspur na Everton.
Uyu mwana ufite intego zo kuzaba umukinnyi ukomeye mu Rwanda akaba yanakina hanze, impano ye yatangiye kugaragara cyane afite imyaka 10 ubwo yigaga mu mashuri abanza.
Ku myaka 13 yatoranyijwe gukina mu ikipe y’Akarere ka Kamonyi y’abakobwa ndetse yari na kapiteni w’ikipe y’Ikigo cya G.S Remera Rukoma yigaho, mu irushanwa rya Copa Coca-Cola uyu mwaka ubundi rikinwa n’abari munsi y’imyaka 16.
Nubwo yari umwe mu bato bitabiriye iri rushanwa, Niyonshuti yafashije ikipe ye kwegukana igikombe ndetse atorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’abakobwa bagera kuri 200.
Uyu mwana w’imfura mu muryango w’abana bane, kuri ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ni umukunzi wa rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira Real Madrid ndetse akaba ari nawe afatiraho urugero mu gukina ruhago.



















TANGA IGITEKEREZO