00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyo twakorana ingufu zingana gute, ntitwatera imbere tudafatanyije n’amahanga - Kagame

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 6 December 2013 saa 12:37
Yasuwe :

Mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11, yabanjirijwe n’umunota wo kwibuka umukambwe Nelson Mandela waraye atavarutse, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, gukorana n’amahanga ari ngombwa.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda barimo guharanira kwihesha agaciro, hadakwiye kugira ibibatandukanya, ahubwo ibihari byose bikwiye kubahuza.
Yagize ati: "Uko tumeze kose, twaba twemera kimwe cyangwa atari byo, ibyo byose ntabwo (…)

Mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11, yabanjirijwe n’umunota wo kwibuka umukambwe Nelson Mandela waraye atavarutse, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, gukorana n’amahanga ari ngombwa.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda barimo guharanira kwihesha agaciro, hadakwiye kugira ibibatandukanya, ahubwo ibihari byose bikwiye kubahuza.

Yagize ati: "Uko tumeze kose, twaba twemera kimwe cyangwa atari byo, ibyo byose ntabwo bikwiye kudutandukanya, ahubwo bikwiye kuduhuza, tukabivanamo icyubaka igihugu cyacu, agaciro wa munyarwanda akwiye kuba afite kamuranga, uyu mushyikirano nicyo uvuze."

Perezida Kagame yavuze ko umushyikirano ari uruhare rwa buri wese mu guteza imbere igihugu, ariko aboneraho gusaba abayobozi ko hakwiye kubaho kuzuzanya hagati yabo n’abaturage.

Ubwo yagarukaga ku ijambo kwihesha agaciro, Perezida Kagame yavuze ko iyo u Rwanda rwiyubaka, rutireba rwonyine.

Yagize ati: "Iyo twiyubaka, tureba n’abandi duturanye tukuzuzanya, ntabwo twatera imbere nk’u Rwanda, tudafatanyine n’amahanga, niyo twaba dukoresha ingufu zingana gute, ntibyashoboka rwose, tugomba gufatanya n’amahanga, duhereye ku baturanyi bacu ariko tukajya na kure; agaciro dushaka kwihesha tugasangiza n’amahanga, ntabwo tubyihererana nubwo ijya kurisha ihera ku rugo."

Yasabye ko iyi nama yakwigirwamo ibintu bikomeza guteza imbere igihugu kandi bisesengura ibibazo bikigaragara. Iyi nama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikirano wa iteraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho ihuriyemo abantu hafi 1000 bagize inzego zitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages