00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyitegeka ’Papa Sava’ yanyuzwe no guherekeza MySol muri #TdRwanda23 (Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 February 2023 saa 12:46
Yasuwe :

Muri iyi minsi benshi mu byamamare bari mu bakomeje kubengukwa n’ibigo bitandukanye bikeneye ababyamamariza mu rwego rwo kugeza ibikorwa bikora kuri benshi.

Iyo ubabona bamamaza akenshi ntumenya aho byatangiriye cyangwa inzira banyuzemo kugira ngo bagere kuri uru rwego.

Niyigeka Gratien wamamaye ku mazina menshi arimo Papa sava, Seburikoko, Sekaganda n’ayandi ni umwe mu bakenerwa n’ibigo bitandukanye bikeneye ababyamamariza.

Urugero rwa hafi ni urwo muri Tour du Rwanda aho uyu mukinnyi wa filime yaherekeje MySol, Sosiyete itanga Ingufu z’Umuriro w’Imirasire y’izuba.

Uyu mugabo umaze igihe kinini muri sinema yaganirije IGIHE ibanga akomeje gukoresha rituma abengukwa n’ibigo bitandukanye bikeneye ababyamamariza.

Niyitegeka avuga ko kugera kuri ibi bisaba ubwitange, kugira ikinyabupfura no kubahiriza igihe, iyo ibi ubikoze neza bikugeza ku bwamamare butuma ukenerwa na benshi.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nakubwira ni uko iyo ukora nyine birigaragaza, kandi abantu bakagushaka, kwamamaza ni ukwamamara, iyo wamamaye uramamaza.”

“Nta kindi bisobanuye, urabanza ukamamara bivuze gukora cyane, wamara kwamamara ukamamaza. Ibyo ni ibintu bigenderwaho kuva mu Rwanda n’ahandi ku Isi, ibyo byose hari ikintu kibibanziriza harimo ikinyapfura, no kubahiriza igihe.”

Mu rugendo rw’iminsi umunani, Niyitegeka ni umwe mu bifashishijwe na MySol mu kwamamaza ibikorwa byayo mu isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023.

Niyitegeka Gratien wagizwe brand ambassador wa MySol yatangiye kwamamara muri sinema nyarwanda ahagana 2012 atangira gukina mu yitwaga ‘Inshuti Friends’ akinamo yitwa Ngiga, mu 2015 akina muri ‘Seburikoko’ ndetse n’ubuhanzi bw’ibisigo yakoraga icyo gihe ubu akomeje imishinga ye muri filime nto z’uruhererekane za ‘Papa Sava’.

Ni umwe mu bagezweho muri sinema kandi bakunzwe na benshi. Iyo muganiriye akubwira ko gukunda ibyo ukora kugira ikinyabupfura kubahiriza igihe ari bimwe mu bimufasha kugera ku ntego ze.

Engie yahisemo gukoresha isiganwa mu kwegereza abakiliya bayo ibicuruzwa bitandukanye binajyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Muri Tour du Rwanda 2023, My Sol yamuritse ibikoresho bishya birimo amatara y’umutekano n’ibyuma bishyushya amazi, irushaho kubyegereza Abaturarwanda ibasanze aho batuye.

Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 45.000 bakoresha ingufu zisubira ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 400.000.

Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa ENGIE Energy Access yasimbuye izina rya Mobisol yitwa MySol.

Engie Energy Access ni yo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya MySol, aho imaze gucanira abaturage bagera ku 300.000 bagizwe n’imiryango 60,000. Ni mu gihe amashuri agera kuri 400 amaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Niyitegeka ’Papa Sava’ yashimishijwe no guherekeza MySol muri Tour du Rwanda 2023
Niyitegeka Gratien yagizwe brand ambassador wa MySol ndetse yajyanye na yo mu rugendo rwo kwamamaza serivisi zitandukanye
Niyitegeka avuga ko amahitamo yo gukoresha imirasire ya MySol adashobora gutuma wicuza kuko byose uba ubifite iwawe
MySol yishimiye kongera guherekeza Tour du Rwanda no kurushaho gusobanurira abakunzi b'amagare serivisi ifite ku isoko
Engie Energy Access ni yo igeza ku Banyarwanda ibicuruzwa bya MySol, aho imaze gucanira abaturage bagera ku 300.000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages