00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIRDA yatanze amabagiro y’inyama z’ingurube agezweho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 January 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyafashije inganda ebyiri kubona amabagiro agezweho atunganya inyama z’ingurube mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuziranenge buke bwazo, bwaterwaga n’uko zitunganywa nabi mu gihe cyo kuzibaga.

Rimwe muri ayo mabagiro ryahawe uruganda rw’Ikigo gitunganya ibikomoka ku matungo rwitwa Kime Ltd, ruherereye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 23 Mutarama 2024. Rifite ubushobozi bwo kubaga ingurube 200 ku munsi ndetse ni irya mbere rinini mu Rwanda.

Irindi bagiro ryatanzwe ku wa 16 Mutarama ryahawe uruganda rwa Ntarama Pig Farming on Large Scale Ltd ruherereye mu Karere ka Bugesera, rufite ubushobozi bwo kubaga ingurube 50 ku munsi.

Izo nganda zahawe ayo mabagiro zishyuriwe 50% by’ikiguzi cyayo atanzwe na NIRDA ifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel. Andi 50% azishyurwa n’abahawe ayo mabagiro nyuma kandi nta nyungu iziyongeraho.

Ayo mabagiro agezweho (Modern Pig Slaughtering Machines) yatanzwe binyuze muri gahunda ya NIRDA y’ipiganwa yitwa ‘NIRDA Open Calls Program’ igamije kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikomoka ku matungo.

Yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’ahatunganyirizwa inyama z’ingurube mu gihugu no gufasha abacuruzi n’aborozi kubona aho batunganyiriza inyama mu buryo bworoshye.

Azafasha kandi abakunda inyama z’ingurube zizwi nk’akabenzi batinyaga kuzirya kubera impungenge z’uko zateguwe.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian yabwiye IGIHE ko ayo mabagiro azongerera agaciro inyama z’ingurube kuko zizaba zitunganyijwe mu buryo bwujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Gutunganya umusaruro w’ingurube wujujie ubuziranenge byari ikibazo kuko nta mabagiro agezweho yari mu gihugu mu gihe bigaragara ko ubworozi bwazo buteye imbere ndetse n’inyama zazo zikunzwe cyane. Aya mabagiro rero aje gufasha abatunganya izo nyama kubikora mu buryo bwujuje ubuziranenge kandi azafasha n’abazirya kutishisha isuku n’ubuziranenge bwazo.”

Dr. Sekomo kandi yasabye izo nganda kwagura ibikorwa, ayo mabagiro agafasha n’abandi badafite amabagiro agezweho.

Ati “Icyo dusaba izi nganda ni ugukora neza kandi zigatanga umusaruro mwiza tuzitezeho zinafasha abandi bikorera kubona serivisi nziza. Abanyarwanda bagomba kubona inyama z’ingurube zitunganyije neza ndetse tubashe no kohereza mu mahanga inyama kuko zujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi Mukuru wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste yashimiye NIRDA yabafashije kubona aho batunganyiriza inyama z’ingurube zujuje ubuziranenge.

Yagize ati “NIRDA yadufashije kubona imashini zifite ikoranabuhanga rigezweho. Izi mashini zibaga ingurube ni umwihariko tugiye kugira kurusha abandi bose. Hari icyo bizahindura ku bakiliya duha inyama zacu kandi n’abacuruzi bazabyungukiramo.”

Mugambira yongeyeho ko n’aborozi b’ingurube n’abacuruza inyama bazabyungukiramo.

Uruganda rwa Kime Ltd ruzajya rutanga inyama i Rusizi no mu tundi turere byegeranye, no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka wa Bukavu.

Uretse ayo mabagiro yatashywe, NIRDA ibinyujije muri iyi gahunda ya Open Calls Program yafashije n’izindi nganda ziri mu rwego rw’ubworozi harimo izongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’izikora ibiryo by’amatungo.

Uruganda rwo mu Bugesera ruzajya rutunganyirizwamo ingurube 50 ku munsi
Umuyobozi Mukuru wa Kime Ltd, Mugambira Jean Baptiste yashimye NIRDA yabafashije kubona aho batunganyiriza inyama z’ingurube zujuje ubuziranenge
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA Dr. Sekomo Birame Christian yavuze ko ayo mabagiro azongerera agaciro inyama z’ingurube kuko zizaba zujuje ubuziranenge
Iri bagiro ryahawe uruganda rwa Kime Ltd rifite ubushobozi bwo gutunganya ingurube 200 ku munsi
Ingurube itunganywa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .