Yabitangarije mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Igihugu kuri uyuwa 08 Werurwe 2025.
Kazarwa Gertrude yashimye ubuyobozi bw’Igihugu bwarebye kure bugatanga amahirwe angana by’umwihariko bikaba byarazamuye abagore n’abakobwa, ubu bamaze gutera intambwe ifatika mu iterambere ry’Igihugu.
Yoboneyeho gusaba abagabo by’umwihariko kwita ku bagore ndetse yongera gushimangira ko umugore ari uw’agaciro.
Ati “Umugore ni uw’agaciro koko kandi ni umutima w’urugo n’igihugu. Tugira n’imigani mu Kinyarwanda ibivuga neza ko ukurusha umugore aba akurusha urugo. Bagabo basaza bacu nimufashe abagore banyu kugira ngo mugire urugo rwiza. Bagore namwe bagabo turabashimira uruhare rwanyu mu kubaka umuryango kandi ubufatanye mubwimakaze mu bikorwa bitandukanye bireba ubuzima bw’Igihugu haba mu bukungu, mu mibereho myiza ndetse n’imiyoborere.”
Umyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Chrisophe yavuze ko bimaze kugaragara ko akamaro k’umugore mu iterambere ari ntagereranywa ko no muri ako karere na ho abagore bamaze gutera intambwe ifatika.
Meya Nkusi ariko yagaragaje ko mu Ngororero hakiri inzitizi ku iterambere ry’umugore kandi zigira ingaruka no ku muryango mugari muri rusange, aboneraho kubasaba kudateshuka ku nshingano zabo mu miryango.
Ati “Turacyafite imiryango mike ikirangwamo amakimbirane [...].Tuzi ko amakimbirane mu miryango afite ingaruka zikomeye kuko atuma ababyeyi batita ku burere bw’abana. Ibyo biba impamvu ituma bamwe [muri abo bana] baza mu mihanda abandi bagaterwa inda z’imburagihe n’ubundi bwomanzi.”
Muri uwo muhango kandi abagore batandukanye mu Ngororero bafite imishinga y’iterambere bayimuritse ndetse bagaragaza uburyo imaze kubateza imbere.
Ku bufatanye n’abafanyabikorwa batandukanye kandi haremewe imiryango itishoboye mu Murenge wa Hindiro amatungo magufi n’ibindi bikoresho.
Hatanzwe inka 10, ihene 268 n’inkoko 1700 mu gihe mu bikoresho hatanzwe amashyiga agezweho 107 ndetse n’ibigega bifata amazi 106.
Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamhanga w’Umugore mu Rwanda bizakomeza muri uku kwezi kwa Werurwe.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 08 Werurwe ku rwego rw’Isi ukaba wizihijwe ku nshuro ya 53 mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 50.
















Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!