00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIMCO Flintwood yashinze ishami mu Rwanda mbere yo kuhimurira icyicaro gikuru

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 15 August 2026 saa 06:31
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibijyanye no gutwara no gucunga imizigo, NIMCO Flintwood, yatangaje ko Abanyarwanda bagize hafi 70% by’abakiliya bayo, ikaba ari yo mpamvu izimurira icyicaro gikuru cyayo mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda ku wa 14 Kanama 2026. Riherereye mu nyubako ya MIC mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa NIMCO Flintwood, Margaret Nimmoh Muriithi, yavuze ko kuba umubare munini w’ababagana ari Abanyarwanda byamukoze ku mutima, bituma agira igitekerezo cyo kwimurira icyicaro mu Rwanda.

Yagize ati “Mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba ari icyicaro gikuru cyacu. Icyicaro cyacu ntikizaba kikiri i Mombasa kuko nanjye ngiye kujya nkorera hano mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo kwiga amasoko atandukanye bashakaga gukoreramo, cyane cyane harebwa uburyo igihugu cyubatsemo gahunda z’imikorere n’ubucuruzi ndetse n’umwanya gifite mu bucuruzi bw’akarere.

Yavuze ko gufungura ishami i Kigali bigamije kwegera aba bakiliya no kuborohereza kubona serivisi, amakuru no gukurikirana imizigo yabo bidasabye ko bahamagara i Mombasa.

Yagize ati “Iyo umufatanyabikorwa wawe wo muri Mombasa yicaye mu biro i Kigali, ntuba ugikeneye kumuhamagara kuri telefone cyangwa kumwandikira kuri WhatsApp ngo ubone ibisubizo ahubwo ushobora kujya ku biro, bakagufasha gukemura ibibazo ufite.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NIMCO Flintwood, CMILT Mudatenguha Marcelin, yavuze mu byo bagiye gushyiramo imbaraga ari ukongera icyizere hagati yabo n’abakiliya bo mu Rwanda.

Yagize ati “Icya mbere dukeneye kuza ku isonga mu bijyanye no gutanga serivisi zinoze ku bakiliya bacu mu gihe batumije imizigo yabo.”

Iyi sosiyete kandi yatangije uburyo bwo gutwara imizigo muri gari ya moshi iva i Mombasa ikanyura i Naivasha na Malaba. Aho izajya ihava itwawe mu makamyo, ikomereze i Kigali, ibizatuma ikiguzi cy’ubwikorezi kigabanyuka.

Si ibyo gusa kuko iyi sosiyete iteganya gukorera mu zindi nzego zirimo ibikomoka kuri peteroli, mu gihe u Rwanda na Kenya bikomeje guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu.

NIMCO Flintwood yafunguye ishami ryayo i Kigali
Iyi sosiyete ifite icyicaro gikuru i Mombasa itanga serivisi zo gutwara no gucunga imizigo
Hateguwe 'cake' y'ibirori byo gufungura ishami i Kigali
Ubuyobozi bwa NIMCO Flintwood bwakase 'cake' nk'ikimenyetso cy'uko ibirori byari bitangiye
Habayeho igikorwa cyo gusabana mu rwego rwo kwishimira intambwe Nimco Flintwood yateye

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages