00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niba ari ikirayi kiboze gikurwa mu bindi- ACP Rutikanga ku banyamahanga bakoze urugomo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 June 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko abanyamahanga umunani bagize uruhare mu rugomo rwakorewe umumotari bamaze gutabwa muri yombi ndetse bari gukurikiranwa ku buryo mu bihano bazahabwa hashobora kubamo no koherezwa mu bihugu byabo.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bahonda moto, abandi bagatera amabuye. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2026.

Abaturage bavuze ko aba banyamahanga barimo abiga muri INES Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye B&B Kigali ko hamaze gufatwa abanyamahanga umunani babigizemo uruhare kandi bari gukurikiranwa.

Ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa ababigizemo uruhare, ubwo ni abanyamahanga umunani barimo bakurikiranwa kugira ngo babihanirwe harimo harimo no gusubizwa iwabo.”

ACP Rutikanga yavuze ko abanyamahanga bahawe ikaze mu Rwanda bagomba kubahiriza amategeko, ariko umwe muri bo utitwaye neza agateza urugomo n’akavuyo arahanwa “akanasubizwa iwabo”.

Yavuze ko abanyamahanga bose bari mu Rwanda badateje ikibazo kuko harimo benshi beza, bitonda, biga bakarangiza amasomo yabo nta kibazo kibayeho.

Ati”Niba ari ikirayi kiboze gikurwamo abandi bagahabwa umurongo. Ntitubitirire abandi bose, ariko ntabwo inzego z’umutekano n’izindi zibishinzwe zihumiriza kuri iki kibazo.”

Kugeza mu Ukuboza 2025, mu Rwanda hari hafungiye abanyamahanga barenga 500 bakomoka mu bihugu 23. Abenshi bafungiye ibyaha by’inyandiko mpimbano hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yavuze ko hari abanyamahanga umunani bakurikiranyweho urugomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages