00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni we ushaka gutera - Nduhungirehe kuri Perezida w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rugiye kumutera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yabwiye abaturage b’igihugu cye, ko bakwiriye kuba maso kuko ngo nta wamenya igihe u Rwanda ruzaterera igihugu cye, gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, amusubiza ko ibyo atari byo ahubwo ariwe umaze igihe mu mugambi wo kugaba ibitero.

Hashize iminsi Perezida w’u Burundi avuga amagambo ya gashozantambara, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutera u Rwanda kandi ko kizarutsinda ku rugamba.

Ku wa 11 Gashyantare 2025, ubwo yasuraga abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, Ndayishimiye yavuze ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.

Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri X ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka kumutera.

Ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi, basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi mube maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida w’u Burundi yarenze imvugo zo gutera u Rwanda, akanatangira kwisuganya ngo azabishyire mu bikorwa.

Ati “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda ndetse hari imvugo zo kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.”

Nduhungirehe uri i Addis Abeba mu nama ya AU, yavuze ko ibiganiro byabaye ku wa Gatandatu ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, byashimangiye imyanzuro y’inama ya SADC na EAC y’uko ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya RDC bigomba kubaho mu maguru mashya ndetse n’intambara igahagarara.

U Burundi bwashyize imbaraga hamwe na RDC, byiyemeza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, banakusanya imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo babafashe muri uwo mugambi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Burundi bumaze igihe mu mugambi wo gutera u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .