Uyu mwaka Umunsi w’Abagore ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe ifatika mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu nzego zitandukanye zirimo n’izifatirwamo ibyemezo.
Kugeza ubu utabariyemo Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri n’abanyamabanga ba Leta ni 31, aho abagore ari 11.
Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 63.75%, muri Sena bakaba 53,8%.
Abagore n’abakobwa kandi uzabasanga mu nzego z’umutekano z’igihugu nka Polisi n’Igisirikare kandi batanga umusanzu ufatika mu gucunga umutekano haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa boherezwamo mu mahanga. Pte Mushimiyimana Aline ni umwe mu bahamya b’ibi.
Uyu mukobwa yinjiye mu gisirikare mu 2021, ubu amaze imyaka ine akorera Ingabo z’u Rwanda. Ni umwe mu basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique. We na bagenzi be bakora amanywa n’ijoro kugira ngo baheshe ishema igihugu cyabatumye, kandi banafashe abaturage boherejwe kurinda kugira umutekano usesuye.
Mu masaha y’umugoroba, ahagana Saa kumi n’Ebyiri, aba amaze kwitegura akazi. Aba ari bujye ku burinzi ari kumwe na bagenzi be, aho Ingabo z’u Rwanda zigenzura umutekano mu Mujyi wa Bangui.
By’umwihariko kuri Pte Mushimiyimana, bagenzi be baba bamwitezeho byinshi, kuko ni we ukoresha imbunda nini iba iri ku gifaru. Ayita imbunda ya “Twelve” cyangwa se “Imbunda y’Umusada”.
Ni imbunda ya Machine Gun, irasa ubudahagarara ikagira umunwa winjirwamo n’isasu rya milimetero 12.
Kugira ngo yinjire mu gisirikare, byaturutse ku rukundo yakundaga abasirikare, akura yumva azakora uyu murimo. Byageze aho arangiza amasomo ye, agahitamo kujya mu Ngabo z’Igihugu n’ababyeyi batabizi.
Ati “Numvaga nshaka gukorera igihugu cyane. Bitewe n’amateka yacu, numvaga mfite ishyaka n’umuhate wo gukorera igihugu, njya ku myitozo n’abandi, nkorana n’abasore n’abakobwa bagenzi banjye, dukorana amasomo.”
Amaze gusoza amasomo, yatoranyijwe mu banyeshuri bagombaga kujya kwiga uko bakoresha imbunda y’umusada. Yarabyishimiye kubera impamvu imwe.
Ati “Numvaga nshaka kuba umurashi mwiza, nkavamo umurashi mwiza, nkavamo umukobwa uzi kurasa imbunda ya ‘Twelve”, njya ku masomo ndayiga, ngira amanota meza, igihugu kingirira n’icyizere kinyohereza hano muri Centrafrique kugira ngo nkomeze nkore akazi”.
Nubwo afite ubumenyi yashakaga ku bijyanye n’imikorere y’iyi mbunda, avuga ko afite intumbero yo gukomeza kwihugura “kugira ngo menye izindi mbunda ziri hejuru ya ‘Twelve’.”
Ijoro ry’i Bangui
Umujyi wa Bangui ni muto mu buso, gusa ni umwe mu ituwe cyane muri Centrafrique. Ufite ubuso bwa kilometero kare 67 mu gihe abaturage bawo barenga ibihumbi 900.
Mu masaha y’ijoro, abantu baba ari benshi cyane cyane ahari utubari, mu duce tuzwi nka Marche des combattants n’ahandi. Utubari tuba twuzuye, kuva ku turi mu nkengero z’Umujyi nk’akitwa “Premier miracle de Jésus” kugera ku tundi twinshi dufite izina rya “Cave”.
Hamwe na hamwe, hari aho usanga abaturage bari gukina, ahandi bari kotsa inyama, abandi batetse ikawa n’icyayi ku muhanda n’ibindi.
Ingabo z’u Rwanda bose zibanyuramo, zigenda n’amaguru cyangwa se zigenda n’imodoka zirimo n’ibifaru.
Pte Mushimiyimana yavuze ko uburinzi bakora butuma barushaho kubaka icyizere mu baturage, bakabisanzuraho.
Ati “ Abaturage ba Bangui nta kibazo, tugerageza kuganira nabo, baratwishimira, tukisanzuranaho kugira ngo babone ko nta kibazo. Nta kibazo batugiraho, dukora ibishoboka byose kugira ngo batwisanzureho, batuganirize, tubabaze ibibazo baba bafite, bakatubwira. [...] dukora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umuturage wagira ikibazo.”
By’umwihariko, bagenzi be bamwizeramo ubushobozi buhambaye, ku buryo hagize ikintu gihungabanya umutekano, ashobora gutabara akoresheje imbunda aba afite.
Ati “Ni imbunda nafatiye ubumenyi, ndayiga, bampa impamyabushobozi y’uko nshobora kuyirasa. Bagenzi banjye baba bamfitiye icyizere, kandi mba numva ko nshobora kubacungira umutekano”.
Yishimira ko nta mbogamizi n’imwe yahuriye na yo mu gisirikare, ari na byo aheraho ashishikariza abakobwa n’abasore, gufata iya mbere bakajya mu gisirikare.
Gusa, abasaba ko bagomba kuba bafite ikinyabupfura.
Ati “ Ugomba kuba ufite ikinyabupfura, ukubaha umukuru n’umuto, ugomba kuba ukunda igihugu cyawe, ukunda akazi ugiye gukora kandi ukishimiye.”
Usibye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni, uburinzi muri Centrafrique bukorwa kandi n’abandi bari muri iki gihugu binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.
Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2020 ubwo Centrafrique yari yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu bihe yiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mpera z’uwo mwaka.
Kuva icyo gihe, izo ngabo zifatanyije n’iza Centrafrique, zabashije gukemura ikibazo cyari gihari, zinatangira urugendo rwo gutoza abasirikare ba Centrafrique. Ubu icyiciro cya gatatu cyasoje amasomo ku wa Gatanu tariki 7 Werurwe 2025, bahita binjizwa mu Ngabo za Centrafrique.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!