00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni u Rwanda rwakira abarugana: Ikinyoma cyambaye ubusa ku banenga umutekano n’ituze byarwo

Yanditswe na Kabagambe R. Ignatius
Kuya 6 May 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Inkuru iherutse gutangazwa na The Guardian irimo n’ubuhamya bw’umwe mu bimukira basaba ubuhungiro witwa ’Khaled’ aho yavugaga ku mutekano mu Rwanda, irimo ibinyoma byinshi bigamije kuyobya abasomyi, kuko u Rwanda ni igihugu kimaze igihe kizwiho kugira umutekano no kwakira abarugana ku ruhando mpuzamahanga.

Ibihumbi by’abantu baturutse imihanda yose yaba Abanya-Libya, Abanya-Afghanistan, Abanya-Sudani n’ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo, bose bahawe ikaze mu Rwanda, bahabwa agaciro, umutekano n’ubundi bufasha bwose bakeneye.

Kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kidatekanye kandi kitagira umuco wo kwakira neza abarugana ni ikinyoma cyambaye ubusa ariko ni n’agasuzuguro ku Banyarwanda, no gupfobya imbaraga Guverinoma yashyize mu gutuma ruba ubuhungiro ku barugana bose.

Birashoboka ko u Rwanda rudafite amikoro menshi nk’ay’u Bwongereza ariko ntabwo bikwiriye guhuzwa no kudatekana. Ni itandukaniro rishingiye ku bukungu gusa.

Bibaye ari n’igereranya, hakabaye hagenderwa ku bimenyetso bifatika nk’amahirwe igihugu gitanga mu kubona imirimo, ubukungu buhamye n’ibindi aho kuyobya abantu ushingiye gusa ku mutekano.

Umuhate u Rwanda rwashyize mu guharanira ko abarugezemo batekana kandi bakakirwa neza cyane cyane abashaka ubuhungiro n’abimukira, bikwiriye kubahwa kandi bigahabwa agaciro, aho kubitesha agaciro binyuze mu nkuru zidafatika za byacitse.

Indi ngingo ishimangira uburyo u Rwanda ari urugero mpuzamahanga mu by’umutekano, ni izina rwanditse mu bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu bagiye boherezwa mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi ahari amakimbirane kandi bakahitwara neza. Twavuga nko muri Mozambique, Centrafrique, Sudani na Haiti.

Aho hose bagaragaje ubunyamwuga ntagereranywa, ikinyabupfura n’umusaruro, kandi abafatanyabikorwa mpuzamahanga barabishima ndetse n’abaturage bo muri ibyo bice barabihamya.

Ibi nibyo bituma umuntu yibaza: Niba inzego z’umutekano z’u Rwanda zishobora kujya mu mahanga zikabasha kuhagarura amahoro n’umutekano, ubwo zananirwa gute kuzana amahoro n’umutekano imbere mu gihugu cyabo?

Kuba u Rwanda rubasha kugaragaza ubunararibonye mu mahanga mu byo kugarura umutekano, bisobanura ubushobozi ntagereranywa mu kurinda ayo mahoro n’umutekano iwabo.

Ishusho y’imyitwarire y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mahanga, igaragaza umuhate wazo n’intego ntakuka mu kubungabunga ayo mahoro n’umutekano haba mu mahanga no mu gihugu.

Kuvuga rero ko mu Rwanda nta mutekano uhari usibye kuba nta shingiro bifite, ni no kwirengagiza ubushobozi igihugu cyagaragaje hirya no hino mu kubungabunga amahoro imbere y’inkiko zacyo.

U Rwanda ni igihugu cyigaragaje nk'ikirinda buri wese ukiganamo, cyane cyane ufite ibibazo by'umutekano muke mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .