00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moto, imari itunze benshi muri Kigali

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 June 2025 saa 07:41
Yasuwe :

U Rwanda rufite moto 56.452 zikoreshwa mu bwikorezi rusange, kandi zigira uruhare rukomeye mu gutwara abantu kuko benshi bahitamo kuzikoresha nk’uburyo bwo kwihuta ku rugendo.

Mu masaha ya mu gitondo cyangwa ku mugoroba, aho haba hari umuvundo w’ibinyabiziga, moto ziba zibisikana, zifasha abantu kugera ku kazi.

Ni bwo buryo buhendutse, bwihuse, kandi bwa ngombwa cyane mu mihanda y’Umujyi wa Kigali urimo gukura vuba.

Mukamana Espérance yabwiye IGIHE ko akunze gutega moto kuko imufasha mu gukora ingendo zihuta.

Ati “Njyewe mpitamo gutega moto kuko iyo nshaka kwihuta no kugera ku ku kazi ku gihe iramfasha cyane. Ntabwo moto ikunze guhagarara mu nzira nk’uko biba bimeze ku modoka.”

Uretse kuba igisubizo ku ngendo za buri munsi, moto zageze kure mu gufasha abantu kwivana mu bukene, ziba isoko y’imibereho kuri benshi, kuva kuri ba nyirazo, abazitwara, abazoza, abakanishi, kugeza ku bacuruzi b’ibikoresho byazo.

Moto imwe ishobora gutunga abantu barenze 10 n’imiryango yabo

Moto imwe ishobora gutunga abantu barenze 10 n’imiryango yabo kuko usanga buri wese ashobora kurya abifashijwemo na moto.

Buri moto ubwayo ishobora kuba ari iy’umushoramari wayiguze kugira ngo imwinjirize amafaranga. Akenshi, nyiri moto ayiha umumotari, undi na we agatanga amafaranga ya buri munsi (versement) avuye mu yo yinjije atwaye abagenzi.

Binyuze muri ubu buryo hari bamwe babibonyemo ishoramari rikomeye rishobora kubungukira mu gihe runaka kandi ritanga umusaruro.

Uwo mumotari, binyuze mu kazi akora, ashobora gutunga umuryango we, umugore n’abana, guhaha ibyo kurya, yishyura inzu, amashuri, mituweli, ndetse akanizigamira.

Moto kandi ishobora gutangwa ku muntu w’umurobyi ni ukuvuga umuntu uyitwara igihe gito, nk’iyo nyirayo cyangwa umumotari wayo afite akandi kazi. Uwo na we aba abonye uburyo bwo kubona amafaranga yo kwitunga mu buryo bwihuse n’umuryango we.

Ituma habaho n’akazi kuko hari abayoza n’abakanishi bazikora iyo zipfuye, n’abacuruza ibikoresho byazo (pièces de rechange) nk’amatara, ibyuma bya feri, amapine, amavuta n’ibindi.

Kuva aho moto zikoresha amashanyarazi zigeze mu gihugu, hiyongereyeho serivisi zitandukanye z’aho abantu bahindurira batiri (battery swapping stations), ibi bikaba byaratanze akandi kazi ndetse n’ubucuruzi bushya.

Abacuruzi ba lisansi na bo bibasigira inyungu, kuko moto zisanzwe zikoresha lisansi zihakura iyo zikoresha buri munsi kandi aho na ho haba hari abandi bakozi batunze n’imiryango yabo.

Moto kandi ni amahirwe akomeye ku bigo by’ubwishingizi by’ibinyabiziga kuko buri moto igomba kugira ubwishingizi mu gihe igenda mu muhanda.

Ubundi umuntu yatekereza ko moto ari igikoresho cyoroheje, cy’umuntu umwe ariko mu by’ukuri, iyo uyitegereje neza, usanga ikora nk’uruganda ruto rutunze abantu benshi.

Hirya no hino muri Kigali abantu bakunze gukoresha cyane moto
Umumotari yerakana ko iyo umunsi wagenze neza ashobora kwinjiza agatubutse
Moto ikunze kugendwaho n'abantu bari kwihuta
Hari abahitamo gutwara imizigo yoroheje kuri moto

Kuyitwara ni akazi kiyubashye

Moto zikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu gihugu zirenze ibihumbi 56, bivuze ko n’umubare w’abazitwara ungana utyo. Hakaba na koperative zihuza abamotari nibura imwe muri buri Karere.

Hari benshi bakunze gusuzugura uwo murimo ariko byagaragaye ko ari akazi kiyubashye kandi kihagazeho kuko ubu gakorwa n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abaminuje n’abatarize.

Umumotari wahiriwe uwo munsi ashobora kwinjiza nibura ibihumbi 30 Frw yakuramo amafaranga ya Lisansi cyangwa batiri ku zikoresha amashanyarazi agasigarana agera ku bihumbi 20 Frw gusa iyo bitagenze neza ntajya munsi y’ibihumbi 10 Frw.

Ubibaze neza wasanga ari akazi gake mu Rwanda kageza kuri uwo mushahara wa buri kwezi.

Umumotari warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Itangazamakuru, kuri ubu agiye kumara imyaka umunani atwara moto. Yavuze ko ari umwuga mwiza kuko uzanira inyungu abawukora kandi ukabeshaho benshi.

Yerekanye ko hari icyasha wari warambitswe na bamwe mu bawukora bagiraga imyitwarire itari myiza ariko ko bigenda bihinduka.

Ati “Hari icyasha wagiye wambikwa n’abantu bamwe na bamwe bawukoze batarize, ahanini batagira imyitwarire myiza. Ugasanga harimo nk’ubujura, ikinyabupfura gike, gutukana, kugenda nabi mu muhanda, impanuka za hato na hato n’ibindi byatumye ufata isura mbi ariko mu bisanswe ni umwuga mwiza kandi utunze benshi.”

Munyaneza Hussein ubimazemo imyaka 14, yabwiye IGIHE ko ako kazi kamufashije kubaka inzu yo kubamo ndetse akabasha no kwishyurira abana amashuri.

Yavuze ko ubu hari imbogamizi zikibakoma mu nkokora zishingiye ku ngano y’amafaranga yishyurwa nko kugura ubwishingizi, imisoro, konterevasiyo n’ibindi bitandukanye.

Gatete Arcade ukiri umusore, yemeje ko ari uburyo bwiza bwo guhanga imirimo kandi bufasha n’abakiri bato kugera ku ntego.

Abakoresha moto bavuga ko zibafasha kwihuta
Abohereza ibicuruzwa nabo bahitamo gukoresha moto
Moto imwe ishobora gutunga imiryango y'abantu benshi
Hari n'abahitamo gukoresha moto zo gutemberaho mu ngendo zabo
Mu mihanda y'i Kigali moto ziriganje cyane
Abakunda moto bazikundira ko zihuta ku rugendo
Nubwo ari nto mu ishusho ariko moto igira uruhare mu bukungu
Mu Rwanda hari moto zirenga ibihumbi 56 zikoreshwa mu bwikorezi rusange \
Aho abamotari bahagaze baba baganira
Urwenya aba ari rwose ku bamotari
Gatete yavuze ko ari akazi keza kandi gafasha urubyiruko

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .