00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ukumvisha abana ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu- Minisitiri Umutoni ku bavukiye mu mahanga

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 July 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu mahanga batangiye igikorwa cyo gutembera u Rwanda, aho bazigishwa amateka y’igihugu ndetse bakajyanywa mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kubereka amahirwe ari mu Rwanda ndetse no kubaha ubumenyi ku gihugu cyabo.

Ni igikorwa cyitwa Rwanda Youth Tour, cyatangiye ku wa 6 Nyakanga 2026, kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu.

Rwanda Youth Tour ni igikorwa gitegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi (MOYA), na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Buri mwaka baha amahirwe urubyiruko rw’Abanyarwanda bavukiye mu bihugu byo hanze birimo u Bubiligi, Canada, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ibindi bakaza gusura u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasobanuye ko aba bana n’ubwo baba bataravukiye mu Rwanda ariko ari andi maboko y’u Rwanda kuko bakomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda bityo bakwiye kugira ibyo bamenya ku Rwanda.

Ati “Hashize imyaka itandatu iyi gahunda ikorwa kandi ubona ko itanga umusaruro kuko buri mwaka haza abana bashya kandi babwiwe n’abandi baje mu Rwanda. Iyi gahunda rero ni iyo kumvisha aba bana ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu niyo mpamvu baza bakiga ariko bagahura n’abayobozi batandukanye kugira ngo bamenye ese ko ntuye muri iki gihugu nakubaka igihugu cyanjye gute.”

Uru rubyiruko rugiye kumara ibyumweru bibiri rukora ibikorwa bitandukanye birimo gusura Ingoro y’Abami b’u Rwanda mu Rukari i Nyanza, mu Bigogwe, Inteko ishinga amategeko, Pariki ya Nyandungu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, BK Arena, Stade Amahoro n’ahandi.

Bazagirana ibiganiro kandi na Polisi y’u Rwanda, Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanda n’Ubutwererane n’abandi bayobozi batandukanye mu gihugu.

Thomas Serutamu, umubyeyi waherekeje muri iki gikorwa umwana abereye nyirarume, yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kuko nk’ababyeyi hari ibyo bashobora kutababwira.

Ati “Ni byo umwana aba yaje kudusura ariko aba akeneye no kumenya ibindi byinshi ku gihugu kurenza umuryango gusa, kugira ngo yumve rwa rukundo ababyeyi be bafitiye igihugu, na we acyiyumvemo.”

Ku ikubitiro uru rubyiruko rwajyanywe gusura Pariki ya Nyandungu, basobanurirwa ibice itandukanye bigize iyi pariki ndetse bahabwa umwanya wo kwidagadura bakiyitembera ku magare bagenda bareba ibice bitandukanye biyigize.

Angel Rutwaza waturutse mu Bwongereza yavuze ko yumvise ameze nk’uri mu rugo ndetse byamworoheye guhita ahuza na bagenzi be baturutse mu bindi bihugu ku buryo nasubirayo azashishikariza abantu gusura u Rwanda.

Ati “Nishimiye kuza mu Rwanda nahise numva ko ari mu rugo. Ndacyagorwa n’ururimi kuko hari ibintu abantu bambwira simbyumve ariko ubundi nishimiye kuza mu Rwanda kureba no kwiga aho nkomoka. Ninsubirayo nzashishikariza inshuti zanjye kugarukana nanjye kuko ni heza cyane.”

Uru rubyiruko rwasabwe kuzigisha bagenzi babo batuye mu bihugu baturutsemo ibyo bigiye mu Rwanda no kubashishikariza nabo gusura u Rwanda.

Urubyiruko rwavukiwe mu mahanga rwasobanuriwe ibice bigize pariki ya Nyandungu
Urubyiruko rwaje muri Rwanda Youth Tour rwiyemeje gushishikariza bagenzi babo gusura u Rwanda
Urubyiruko ruri muri gahunda ya Rwanda Youth Tour rwasuye pariki ya Nyandungu
Urubyiriko rw'Abanyarwanda rwavukiye mu mahanga mu biganiro bigamije kumenyana
Urubyiriko rwavukiye mu mahanga rwatangiye igikorwa cyo gusura u Rwanda
Uru rubyiruko ruzahura n'abayobozi batandukanye hagamijwe kurwigisha uko rwashyira itafari ryarwo ku gihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasabye urubyiruko kuzashishikariza bagenzi babo gusura u Rwanda
Basobanuriwe birambuye amateka agize Pariki ya Nyandungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages