00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni igihombo ku gihugu: Inganda zubakiwe gutunganya umusaruro w’ibigori ahatari amashanyarazi ahagije

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 July 2026 saa 07:09
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyatangaje ko hari inganda zubakiwe gutunganya umusaruro w’ibigori nyamara zishyirwa ahantu hatari amashanyarazi ahagije.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/25 igaragaza ko hari inganda ebyiri zubatswe ku nkunga y’umushinga SAIP I, ariko ubwo igenzura ryakorwaga basanze zirimo imashini zidakoreshwa.

Aha harimo uruganda rutunganya ibigori rwa Shyorongi, rwubatswe na miliyoni 117 Frw harimo inkunga ya miliyoni 110 Frw yatanzwe na SAIP I.

Iyi raporo igaragaza ko kugeza mu 2025 uruganda rwari rwaragejejewemo ibikoresho nyamara rudakora.

Mu mpamvu zagaragajwe zituma rudakora harimo ikibazo cy’amashanyarazi adahagije, byatumye imashini zidakora, nyamara rwarubatswe mu 2022.

Depite Karinijabo Baltheremy ati “Murumva ko ari igihombo ku mari yashowe muri ruriya ruganda.”

Urundi ruganda rwo mu Karere ka Gatsibo rwagombaga gutunganya ibigori rwatwaye miliyoni 161 Frw harimo inkunga ya miliyoni 110 Frw ya SAIP I. Rwagombaga kurangira muri Nzeri 2025.

Mu ugushyingo 2025 rugenzurwa rwari rutaratangira gukora, nyamara harashyizwemo ibikoresho bya miliyoni 82 Frw. Inyubako zarwo zari zitararangira neza.

Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe imishinga muri RAB, Stephen Rwamulangwa yagaragaje ko ikibazo cyabaye amashanyarazi yari mu gace uruganda rwubatswemo yari ‘monophasé’ mu gihe hari hakenewe triphasé yashobora guhagurutsa imashini z’izi nganda.

Ati “Impamvu ni yayindi y’umuriro udahagije, kugeza ubu rero REG yasuye nyir’uruganda imwereka ibisabwa kugira ngo hongerwe ingufu z’umuriro ujye kuri triphasé ubashe guhagurutsa imashini z’urwo ruganda akaba arimo gushaka ubushobozi ngo agere ku bisabwa REG yamubwiye abashe kubona umuriro ukoresha ruriya ruganda.”

Yavuze ko uru ruganda ari urw’umuturage wahawe nkunganire ku buryo batakwemeza neza igihe ruzatangirira gukora.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yahise yibaza niba uru ruganda rujya kubakwa ako gace kari karimo amashanyarazi, ariko anagaragaza ko mbere yo kwemera igitekerezo hagombaga kubaho kumuha inama no kumuyobora.

Rwamulangwa yavuze ko mu byo rwiyemezamirimo yari yemeye harimo no gukora ku buryo amashanyarazi mu gace yiyongera.

Ati “Ibyo umushinga wagombaga gukora byose warabikoze ikibazo ni uko nyine atihuse uko bikwiye, abashe kubona triphasé abashe gukoresha ibyo yasabiye inkunga.”

Perezida Muhakwa ati “Si igihombo se kuri mwe natwe?”

Rwamulangwa yahise asubiza ati “ni igihombo ku gihugu rwose, gutinda kandi uruganda rwagombye kuba ruha serivisi abaturage ubona ko byakerewe ariko ntabwo twaheba kuko akarere karacyari kumwe na we, natwe turahari.”

Ku ruganda rwo mu karere ka Gatsibo na rwo rugenewe gutunganya ibigori yavuze ko ikibazo kijyanye n’ubushobozi bwa nyirarwo ariko hasigaye imirimo mike.

Uru na rwo ruri mu gace karimo amashanyarazi adahagije, na we akaba akiri gukorana na REG ngo ingano y’amashanyarazi ahari yiyongere.

Ati “Biraduha isomo ubutaha ryo kujya tureba niba uruganda rugomba kuzakenera amashanyarazi, tukamenya ngo ni angana iki? Kuko na ho hari ikibazo cy’umuriro udahagije. Ni ukujya tureba niba ari uruganda ruzakenera amazi, arahari ahagije?”

Mu Rwanda habarurwa inganda nini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse zirenga 600 zitunganya umusaruro nk’uwo.

Ubuyobozi bwa RAB bwavuze ko bugiye gufasha ba nyir'inganda bakuzuza ibisabwa
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje ko inganda zidakora ari igihombo ku gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages